banner

Abandi basirikare n’abapolisi 3000 ba Congo binjiye muri M23

Abapolisi 2100 n’ abasirikare 890 basanzwe bakorera Leta ya Kinshasa muri Kivu y’ Amajyepfo bagejejwe mu mujyi wa Goma aho bagiye guhabwa amahugurwa yo kuba abanyamwuga mu kurinda umutekano w’abaturage.

Ni igikorwa umutwe wa M23 umazemo iminsi, aho ishaka guhindura imyumvire y’abasirikare ba Congo bakita ku mutekano, ntibahutaze abaturage.

Abapolisi n’ abasirikare ba FARDC bari bahuye na brig Gen Byamungu Bernard Umuyobozi wungirije w’igisirikare cya AFC/M23 abashimira gusanga umutwe wa M23 mu gufatanya guca akarengane gakorerwa abanyecongo mu bice bitandukanye by’ ibihugu.

Mu mujyi wa Goma aho bagejejwe n’ ubwato bwa Emmanuel, ku cyambu cya Goma bakirwa n’umuvugizi wungirije wa M23 Dr Oscar Barinda watangaje ko bagiye guhabwa amahugurwa ya kinyamwuga azabafasha kurinda umutekano w’abaturage.

Yagize ati” nk’uko twabisabye mbere yo gufata umujyi wa Goma, dusaba abasirikare n’abapolisi n’ abandi gushyira intwaro hasi bakadusanga. Aba nabo muri Bukavu barabikoze kandi bahisemo neza. Tugiye kubigisha igisirikare, ndetse n’icengezamatwara ryo kuba abanyamwuga.”

Dr Barinda avuga ko bizanye bakaganira bakumva ibyiza byo gukorana na AFC/M23 bakaba bagiye gusanga abandi.

Agira ati” barabizi ko dufite igisirikare cy’ umwuga kandi amasomo bazahabwa ni atuma barinda abaturage bagahagarika ubwicanyi bukorerwa abaturage. Nabo ubwabo barabyivugira ko umutekano uhungabanywa n’ abashinzwe umutekano.”

Inkuru Wasoma:  Umutwe wa Twirwaneho wihuje na M23

Kimwe mubyo abasirikare ba FARDC n’ abapolisi bazigishwa ni imyitwarire no kumva umurongo AFC/M23 mu guharanira imibereho myiza n’ iterambere ry’ umuturage wa DRC.

Mu mujyi wa Goma abasirikare ba FARDC n’ abapolisi bajyanywe kuri Stade unite kugira ngo bahabwe amabwiriza abafasha kujya mu mahugurwa.

Basanze abandi basirikare 2400 bishyikirije umutwe wa M23 ubwo wafataga umujyi wa Goma. Abariyo bavuga ko bafashwe neza kandi biteguye kuza gukorera igihugu cyabo.

Mu gihe ubuyobozi bwa AFC busaba abahoze ari abasirikare n’ abapolisi gutanga intwaro no kwishyikiriza ubuyobozi mu mujyi wa Goma, hari benshi mu basirikare n’ abapolisi bahishe intwaro bakuramo imyenda ya Gisirikare bihisha mu ngo.

Dr Oscar Barinda avuga ko ubuyobozi bwa AFC buganira na buri wese kugera ku muturage aho atuye kugira ngo bubake igihugu gifite umutekano kandi buri muturage yisangemo.

“Twasabye buri muturage wa DRC kudusanga tugakorana, turaganira na buri wese kugera aho umuturage atuye, abasirikare n’ abapolisi nabo turaganira kandi tubahamagarira kuza tukubaka igihugu cyacu.”

Abasirikare n’ abapolisi bishyikirije umutwe wa M23 mu gihe imirwano ikomeje mu bice bitandukanye muri Teritwari ya Lubero naho muri Kivu y’ Amajyepfo imirwano yamaze kurenga Uvira.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops!