Abandika amateka ya Jenoside mu turere basabwe kubyitondera

Abasesengura ubushakashatsi bukorwa ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, baravuga ko hatabaye ubushishozi mu nyandiko z’abandika amateka ya Jenoside mu turere no mu nzego zimwe na zimwe ngo hitabwe ku makosa aba arimo, bishobora kuzatuma atakaza umwimerere wayo. Ibi ngo kandi byazagira ingaruka ku hazaza h’Igihugu kuko abantu batamenya uburyo Jenoside yakorewe abatutsi yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa.

Mu kiganiro Dr. Bizimana Jean Damascene, minisitiri w’Ubumwe bwAbanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu aherutse kugeza ku Basenateri bagize Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, yagaragaje ko hari abashakashatsi bandika ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi hirya no hino mu turere adafite aho ahuriye bitewe n’amakosa runaka.

Umushakashatsi akaba n’umwanditsi ku mateka ya Jenoside Tom Ndahiro avuga ko ubushakashatsi bukorwa ku mateka ya Jenoside butagomba gukorwa nk’ubundi busanzwe. Amateka ya Jenoside yaba ari mu kaga ndetse n’abazabaho mu gihe kiri imbere ntibazayamenye mu gihe habayeho kuyandika mu buryo butari bwo ndetse akagorekwa kandi bikozwe n’abakagombye gufasha mu kuyasigasira. Ibi ngo byayobya abakeneye kuyamenya.

Gahunda yo kwandika ubushakashatsi kuri Jenoside muri buri karere ni icyemezo cy’inama y’igihugu y’umushyikirano ya 13 yateranye muri 2016. Yasabye ko inzego zose za Leta, iz’Abikorer, amadini, amabanki, ibigo by’ubucuruzi n’izindi zikwiye kwandika amateka yaziranze mu gihe cya Jenoside kugira ngo abungwabungwe mu gufasha abato, urubyiruko ndetse n’abanyamahanga kumenya itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Inkuru Wasoma:  Gen James Kabarebe yashimiye imyitwarire y’abasirikare n’abapolisi b’u Rwanda ubwo yabasuraga muri Mozambique

Inkuru Wasoma:  Mulindwa Prosper yatorewe kuyobora umuryango wa FPR-Inkotanyi mu Karere ka Rubavu

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved