Abantu 10 nibo bonyine bavutse gutya kuva isi yaremwa| sinigeze nishima mubuzima bwanjye| birababaje.

Ni mu karere ka Nyagatare ho mu karere k’iburasirazuba, ahari umuryango w’umukobwa ndetse n’umusore, gusa nubwo uyu ari umukobwa impamvu nuko ku myaka ye atarashaka, akaba afite imyaka irenga 50 bakaba babana mu rugo ndetse bakaba babana n’ubumuga bw’uburyo bavutse, umunyamakuru akaba yabasuye ashaka kuganira nabo ngo amenye uko babayeho muri ubwo bumuga bafite.

Umukobwa aganira n’umunyamakuru yatangiye avuga ati” njyewe nitwa MBABAZI Mary, nkaba ntuye muri uyu murenge wa KARANGAZI, akarere ka NYAGATARE, nkaba ndi umukobwa ufite imyaka 50 kandi nkaba nkiri isugi, nkaba mbana n’ubumuga ngira ngo muranabureba kuko buragaragara nta kintu nakwirirwa mbivugaho. Nkaba mbana na musaza wanjye ufite ubumuga, ntago avuga, ahora acira inkonda, nawe nta kintu abasha gukora burya amaboko ye yose yarapfuye, tukaba twibana hano, mbese ubuzima turimo ntago bworoshye, kuko niba ntabasha gufata isuka ngo mpinge icyate, nawe akab atafata isuka, amazi aba mu mutara RYABEGA arakomeye, kuyabona ni ikibazo kitatworoheye”.

Umunyamakuru yabajije MBABAZI ukuntu babayeho nta babyeyi ndetse nta bavandimwe babana, amusubiza ko nta babyeyi bafite, gusa abavandimwe bo barabafite ariko nabo bakaba baba kure cyane ku buryo bashobora kumara imyaka ibiri itatu batagera aho mu rugo ikindi kandi bakaba nabo nta bushobozi bafite, mbese ko babaho bonyine uko yahabasanze. Umunyamakuru yabajije MBABAZI uko iby’ababyeyi babo byagenze, amusubiza ko mama wabo yaje gupfa baba mu mahanga, bazana na papa wabo mu Rwanda ari naho papa wabo yaje gupfira.

Mbabazi yavuze ko icyo gihe papa wabo apfa bari abana batoya, ngo gusa bari bafite nyirarume wabo ari nawe wabafashe akaza kubarera icyo gihe aho batuye ubu ngubu kuko nawe niho yari atuye. Mbabazi yavuze ko icyo gihe haje kubaho gahunda kuri nyirarume apanga gusubira mu mahanga, ngo gusa yari amaze gukura anatekereza, ari nabwo yatekereje yibaza niba nawe na musaza we basubirana na nyirarume mu mahanga, gusa agira ikibazo cyo kwibaza uko byagenda baramutse bageze mu mahanga na nyirarume agapfa, ari nabwo yafashe umwanzuro wo kuguma mu kwizera we na musaza we bakigumira mu Rwanda.

Bamaze kubwibwira nyirarume ko batarajyana nawe yababajije uko bizagenda naramuka abasize, bamusubiza ko Imana izabarinda, nuko ahitamo kubasiga, ngo gusa icyo gihe nta nzu bari bafite, ariko Imana yarabatabaye akarere kabagurira inzu we na musaza we batangira kuyibamo kuva icyo gihe. MBABAZI yakomeje avuga ati” turi muri iyo nzu twibereyeho gutyo dusenga, musaza wanjye ni mukuru we aranduta kuko njyewe mfite imyaka 50, urumva turakuze usibye ko ari ugukurira mu buzima bubi nta babyeyi dufite”.

Umunyamakuru yabajije Mbabazi niba ubumuga bafite we na musaza we barabuvukanye, cyangwa se ari ubwaje bamaze kuba bakuru, amusubiza ko bavuye mu nda ya nyina ariko bameze, noneho uko agenda akura bukagenda bwiyongera noneho hakubitiraho kuba nta babyeyi bafite ngo wenda babashe kubajyana kwa muganga nta yandi mahitamo bari bafite uretse ayo kubareka. Mbabazi yavuke ko yakomeje kwiberaho muri iyo miruho abasha gukora uturimo two mu rugo ubundi yamara kurwana nayo akaruhuka. Umunyamakuru yakomeje amubaza koko nkuko yatangiye abivuga niba ku myaka ye 50 akiri isugi, Mbabazi amusubiza ko ariko bimeze, nuko amubaza impamvu angana gutyo akiri isugi kandi mu myaka kuva muri za 18 kuzamura ubusanzwe abakobwa n’abahungu ruba rwambikanye, nuko Mbabaza amusubiza avuga ati”urabona, ibyo ntago bibura by’abateshamutwe, ntibibura, urabona ntawenda kuvuga ngo arantwara anjyane mu rugo rwe, ariko abantesha umutwe bo ntago Babura, ariko njyewe nta mwanya w’ibyishimo nigeze mu buzima bwanjye. Ntawo nigeze, akaza akabimbwira nkamubwira nti ahubwo wibeshye unanyibeshyeho, banagufunga imfunguzo bakazijugunya. Nkumva ni umuruho bashaka kunshyiraho, urumva dushobora guhura bakaba bantera ni nda ariko ibyo byose narabyirinze”.

Umunyamakuru yamubajije niba abasore barazaga ari benshi kumutereta, Mbabazi amubwira ko bazaga ariko nyine iyo umuntu abonye umuntu yihagazeho, bagera aho ngaho bakagutinya. Umunyamakuru yamubajije icyamubwira ko abo basore baje kumutereta nta gahunda bari bafite, Mbabazi amusubiza avuga ati” nta wenda kunjyana mu rugo rwe birumvikana. Ni byabindi nyine byo gutesha umuntu umutwe kugira ngo muryamane gusa”. Mbabazi yakomeje avuga ko yahitaga abibona, ko yabonaga nta numwe wazaga afite gahunda. Akomeza avuga ati”urabona ubumuga bwanjye ni ubw’ingingo ariko m’umutwe wanjye ndatekereza neza, rero narabibonaga ko nta numwe ufite gahunda, nta muntu ushobora kureka umuntu muzima uzagira icyo amumarira, bazafatanya gukora ngo bubake urugo, ngo ajye gushaka umuntu utazagira icyo amumarira ufite ubumuga, ibyo narabibonaga nkabona ari iteshamutwe, byabo nyine, byabisi”.

Inkuru Wasoma:  N’ubundi twahuye utari isugi! Ndimbati mu magambo akakaye yasubije Fridausi wamushinje kumusaba kongera kuryamana na we ngo amuhe amafaranga

Umunyamakuru yamubajije niba kugeza na nuyu munsi ariko bikimeze cyangwa se byarahagaze, Mbabazi amusubiza ko ubu byahagaze, kuko iyo umuntu ahakaniye umwe nawe agenda abwira undi kugeza bose bafashe umwanzuro wo kureka kugaruka. Mbabazi bamubajije niba igihe kitarigeze kigera ngo wenda nawe atekereze ko igihe kigeze kugira ngo abe nawe yakubaka urugo asubiza ahakanira kure cyane avuga ati” oya ntago nabitekereje. Gusa naravugaga nti najye iyo nza kuba muzima nk’abandi, nari gushaka umugabo nanjye nkubaka. Ariko ubu meze gutya, nanjye sindiho, yewe mbese natekerezaga k’ubuzima bwacu gusa njye na musaza wanjye, ntafite icyo namarira, buriya uriya mwamubonye n’ibitekerezo ntanibyo  aba afite, kubana nawe ni nko kubana n’uruhinja, uruhinja uvuga uti nkeneye kuruca inzara, kurwoza, ndetse n’ibindi, buriya nibwo buzima twiberamo hano”.

Umunyamakuru yabajije Mbabazi uburyo umunsi k’umunsi babaho muri ubu buzima, amusubiza avuga ati” urabona nubwo musaza wanjye nta kindi kintu ashoboye, ariko agiramo akantu k’akenge. Ndamubwira nti rero, mubuzima tubamo burakomeye cyane, ariko tugire akantu ko kwiyubaha, nubwo aba baturage mwababaza, oya  tago tujya dusaba, turiyubaha tukikomeza, mbese nkubwiye ko kuva mu gitondo nta namazi turanywa, ubuse hari uwabimenya? Ntawapfa kubimenya, twagira gutya rero, naha ngaha hepfo twajyaga tuhahinga, nuko twagize ikibazo cy’izuba habaye ikibazo cy’izuba cyane hano mu Mutara, hanyuma ubwo rero ako tubonye tukanyurwa. Dukoresha ubwo buryo bwo gusenga Imana ikadufasha. Ubuse kuva mu gitondo kugera aya masaha urabona, umuntu ntago yabyumva ariko birashoboka kuri twe”.

Mbabazi yavuze ko uretse ubu bumuga afite bw’amaguru ye asanzwe arwara n’igifu, rero iyo mu mutara amazi atabuze kuko n’abazima ubu barayabuze kubera izuba gusa niwe wayanyweye mu gitondo ariko musaza we ntanamazi arakoza mu kanwa kuva bwacya. Umunyamakuru yamubajije iyo bitameze gutya mu buzima busanzwe ibyo barya aho babikura, asubiza avuga ati” urabona, hari umuntu wigeze guha musaza wanjye ihene, hari abantu bagira umutima mwiza, ihene arayiragiza hanyuma ihene irabyara, noneho kubera umutima we mwiza uwo wayiragiye ntiyirirwa avuga ngo ihene tuyigabane, ahubw aravuga ngio nijya ibyara igacuka, mujye muyigurisha, mukuremo udufaranga tubafashe. Hanyuma hari nundi mukecuru hano wampaye inkoko ebyiri, zirahari hano, izo nkoko nazo iyo zateye amagi nshobora gufata amagi atanu ni amafranga 500, nshobora kuguramo ikiro cy’ubugari kigura amafranga 400, nkakuraho ijana nkarigura umunyu, mbese nubwo buzima tubamo”.

Umunyamakuru mu gahinda kenshi ko kumva ubuzima Mbabazi na musaza we babayeho yamubajije uko abaturanyi babanye, amusubiza ko mu byukuri nta kibazo cyabo, avuga ko atekereza ko abaturanyi bagomba kubana neza. Umunyamakuru avuga ko kera byabagahonko abantu bafite ubumuga bafatwaga nabi, bagatereranwa ndetse abantu bakabanyega, amubaza niba ibyo batarigeze bahura nabyo, nuko Mbabaza amusubiza avuga ati” ibyo ngibyo, urabona ntago bishobora kubura, ushobora no gutambuka wenda bagasigara baseka kandi bari bakweretse ko ntakibazo, ibyo ntago byashobora kubura ku muntu umeze nkuku kwanjye, ariko kubana neza nabaturage byo ntakibazo tuba tubanye neza, tugasurana”.

Umunyamakuru yabajije Mbabazi niba yaba afite telephone ku buryo umuntu ushaka kumuvugisha cyangwa se kumufasha ashobora kumubona byoroshye, Mbabazi avuga ko ayifite, amubajije numero amubwira ko iyo numero ari 0787204079. Rero abashaka gufasha Mbabazi ndetse no kumutera inkunga mwamubona kuri iyo numero ibaruye ku mazina ye Mbabazi Mary. Ubufasha bwawe ni inkunga ikomeye cyane.

Aya niyo magambo rukumbi wambwira umukunzi wawe bigatuma umwiharira wenyine iteka.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved