Ni ibendera ryari ku biro by’Akagari ka Munyana mu Murenge wa Mugunga mu Karere ka Gakenke, mu gitondo cyo ku wa kabiri 28 Ugushyingo 2023, nibwo iyi nkuru yamenyekanye. Amakuru avuga ko ryibwe mu ijoro ribanziriza uwo munsi ry’itariki 27 ugushyingo 2023 n’abantu bataramenyekana kugeza ubu. Bukeye bwaho abaramukiye ku biro by’Akagari batunguwe no gusanga ridahari, bajya mu rujijo aribwo abayobozi bahise batangira kurishaka.
Ubwo ryari rimaze kubura abantu 11 bagombaga kurara irondo batawe muri yombi kuko batigeze barirara, bigakekwa ko baba bafite uruhare mu ibura ry’iri bendera bakaba bari gukorwaho iperereza. Aya makuru yahamijwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru SP Jean Bosco Mwiseneza, aho yagize ati” kugeza magingo aya iri bendera ntiriraboneka riracyashakishwa, ubusanzwe buri Kagari kagira abateganyijwe ko bagomba kurara irondo. Mu bantu bafashwe harimo utari upanzwe kurara irondo ariko akaba asanzwe azwiho imyitwarire mibi n’imvugo yashingirwaho mu iperereza.”
Uyu Muvugizi yakomeje agira ati” ubwo rero uwo muntu yiyongera ku bandi 11 bari bapanzwe gukora irondo batigeze barikora mu ijoro ibendera ryabuze. Ibyo bikaba bifatwa nk’uburangare bagize ntibubahirize inshingano zabo. Kuko muri uko kudakora irongo bishoboka ko uwaryibye yari yamenye amakuru ko nta muntu uri gukora irondo, ibyo byose n’ibyo biri gukusanywa mu iperereza ngo hamenyekane niba muri bo ntawe ufite uruhare muri ubwo bujura.”
SP Mwiseneza yasabye abaturage kugira uruhare mu kurinda no kubungabunga ibirango by’igihugu, ndetse bakihutira gutanga amakuru kuwo bamenye ufite umugambi wo kubyangiza cyangwa kubyiba, kuko uwo muntu aba yakwangiza ibikorwa byinshi byagezweho. Itegeko riteganya ko umuntu uhamijwe n’Urukiko icyaha cyo kwangiza, gutwara, gusuzugura, gushwanyaguza ibendera cyangwa ibimenyetso biranga ubutegetsi bw’igihugu ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze imyaka ibiri.