Kuri iki Cyumweru mu gitondo, abasirikare umunani, benshi bitwaje intwaro, bagiye kuri televiziyo ya Leta batangaza ko komite ya gisirikare iyobowe na Col.Tigri Pascal yigaruriye ubutegetsi kandi ko isheshe inzego z’igihugu, ihagarika itegeko nshinga kandi ifunga imipaka y’ikirere, ubutaka n’amazi.
Itangazo ryasomwe n’umwe mu basirikare ryagize riti: “Ingabo ziyemeje guha abaturage ba Bénin ibyiringiro by’ibihe bishya rwose, aho ubuvandimwe, ubutabera n’umurimo biganje.”
Nyuma y’amasaha make, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Alassane Seidou yavuze ko ingabo z’igihugu zaburijemo umugambi wo guhirika ubutegetsi.
Ati: “Kubera iyo mpamvu, guverinoma irasaba abaturage gukomeza ibikorwa byabo nk’uko bisanzwe”.
Umuvugizi wa Guverinoma, Wilfried Leandre Houngbedji, yavuze ko abantu 14 batawe muri yombi bakekwaho gushaka guhirika ubutegetsi guhera ku Cyumweru nyuma ya saa sita, nta bisobanuro birambuye.