Amakuru mashya aravuga ko abantu 18 ari bo bapfanye na Lt. Col Willy Ngoma wahoze ari umuvugizi w’igisirikare cy’umutwe wa AFC/M23, nyuma yo kugabwaho igitero cya drone n’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ku wa Gatatu Ibiro Ntaramakuru Reuters by’Abongereza byari byatangaje ko byahawe amakuru y’uko abantu icyenda ari bo baguye muri kiriya gitero.
Amakuru atangwa n’ikinyamakuru ChimpReports gisanzwe gikorana bya hafi n’ubutasi bwa Uganda, avuga ko abantu 19 barimo Willy Ngoma ari bo bapfuye.
Iki gitangazamakuru kivuga ko bitangira, Lt. Col Willy Ngoma na bagenzi be bari bitabiriye inama yo gufata ingamba yabaye mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki ya 24 Gashyantare. Ni inama yabereye mu nzu iherereye mu rwuri ruherereye mu gace ka Rubaya, muri Teritwari ya Masisi.
Ni urwuri amakuru avuga ko ari urwa Gen. Gahizi Innocent.
ChimpReports mu makuru ivuga ko yahawe n’amasoko menshi azi ibyabaye, ivuga ko Lt. Col Willy Ngoma n’abayobozi bakuru b’ingabo za AFC/M23 bari bateraniye muri iyo nzu, mu rwego rwo kuganira ku ngamba zo guhangana n’imirwano yari irimo gukaza umurego hafi y’umujyi wa Rubaya ukungahaye ku mabuye y’agaciro ya coltan.
Mu bari bitabiriye iyo nama harimo n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za AFC/M23, Gen. Sultan Makenga.
Iyo nama ngo yabaye kugeza mu masaha y’urucyerera, nyuma y’ibiganiro ndetse no gufata ifunguro birangira Makenga avuye kuri iyo nzu mu ma saa munani z’ijoro, aherekejwe n’imodoka nke z’abari bamucungiye umutekano.
Gen. Makenga amaze kugenda, Willy Ngoma na bagenzi be ngo bagumye muri iyo nzu bakomeza kuganira.
Mu ma saa cyenda z’urucyerera ngo ni bwo na we yavuye kuri iyo nzu yerekeza ahantu hatatangajwe.
Abasirikare bakuru ba AFC/M23 icyakora ubwo bari mu nama, ngo ntibari bazi ko hari drone y’ubutasi iri kuzunguruka hejuru yabo, ikurikiranira hafi ibikorwa n’ingendo zarimo zibera muri ako gace.
Amakuru avuga ko mu gihe imodoka zari zitwaye Ngoma zari mu muhanda mu ijoro, drone y’intambara yahise irekura ibisasu bikomeye, irasa izo modoka nta guhusha.
Umwe mu bahaye ChimpReports amakuru yavuze ko icyo gitero “cyarihuse kandi gifite imbaraga zidasanzwe”.
Yunzemo ati: “Imodoka zahise zangirika, abantu 19 barimo Lt. Col Ngoma ndetse n’abari bashinzwe umutekano we bahita bahasiga ubuzima.”
Amakuru avuga ko abapfanye na Willy Ngoma biganjemo abagize umutwe wihariye ushinzwe kurinda abayobozi bakuru ba M23, umutwe w’abakomando b’intarumikwa bafite ubunararibonye ku rugamba, bashinzwe gucungira umutekano ubuyobozi bukuru bw’uriya mutwe.
FARDC ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X yigambye kiriya gitero, gusa ubutumwa iza kubusiba nyuma y’umwanya muto.