Ubwo inzego z’ibanze mu murenge wa Murama mu karere ka Kayonza zatangiraga kugenzura urugo ku rundi abaturage batari bishyura ubwisungane mu kwivuza kugira ngo babashishikarize kwishyura, kuri uyu wa 4 Nzeri 2023, ubwo bageraga mu midugudu ya Rugazi na Rurenge yo mu kagali ka Nyakanazi, bahasanze abaturage bo mu miryango 3 bahakana bivuye inyuma ko badashobora kwishyura ubwisungane mu kwivuza.
Aba baturage ubusanzwe basengera mu ngo zabo bavuze ko idini ryabo ritabemerera gutanga mituweri cyangwa se kujya kwivuza, kuko n’iyo barwaye bivurisha ibyatsi ubundi bagakomeza gusenga cyane no kwizera ko Yesu yishyuye ibintu byose.
Mutuyimana Pauline, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Murama, yavuze ko aba baturage babaganirije ubundi barabareka barataha, nyuma y’uko abayobozi b’imidugudu bari babashyikirije icyo kibazo, ariko na bo bajya muri izo ngo abaturage bagatsemba bavuga ko batazishyura mituweri, ngo kuko batajya bivuza kuko byose Yesu yabikemuye.
Yakomeje avuga ko babaganirije banga kuva ku izima byanze barabareka basubira mu ngo zabo. Gitifu Mutuyimana yavuze ko gukomeza kuzaganiriza aba baturage bazifashisha izindi nzego zirimo Abapasiteri n’abandi bakoze b’Imana kugira ngo babaganirize babereke ko gutanga mituweri ntacyo bitwaye.