banner

Abantu 20 baguye mu mpanuka y’indege muri Sudani Yepfo

Nk’uko byatangajwe na Guverinoma ya Sudani y’Epfo, abakozi 20 bo mu bucukuzi bwa peteroli baguye mu mpanuka y’indege, umwe akarokoka.

Iyo ndege yerekezaga mu Murwa mukuru wa Sudani y’Epfo, Juba, yakoze impanuka mu gihe yari isigaje iminota itatu gusa, ngo igere ku kirombe cya Peterori giherereye ahitwa Unity State, impanuka ikaba yarabaye mu masaha ya mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki 29 Mutarama 2025, nk’uko byatangajwe na Minisitiri ushinzwe ibya Peteroli aho muri Sudani y’Epfo, Puot Kang Chol.

Ikinyamakuru BBC cyatangaje ko muri abo 20 baguye muri iyo mpanuka, hari harimo abanyamahanga 5, bagizwe n’Abashinwa 2, Umuhinde 1 n’Abagande 2. Abandi 15 bose bari abaturage ba Sudani y’Epfo.

Inkuru Wasoma:  Ndikuriyo wa CNDD-FDD ari hagati yo gupfa no gukira

Impamu nyayo yateje iyo mpanuka ntabwo iramenyekana, ariko ubuyobozi bwatangaje ko hari iperereza ryahise ritangira, ubu rikaba ritararangira.

Minisitiri Chol yagize ati “Twifatanyije mu kababaro n’inshuti n’imiryango y’ababuriye ababo muri iyo mpanuka y’indege. Tubafashe mu mugongo muri ibi bihe bikomeye cyane”.

Abo bakozi bo mu birombe bya peteroli baguye muri iyo mpanuka, bose bari ab’igitsina gabo, bakorera sosiyete yitwa ‘Greater Pioneer Company (GPOC)’, naho indege bari barimo ikaba yari iya sosiyete yitwa ‘Light Air Services Aviation Company’.

Iyo sosiyete ya GPOC ikora mu bucukuzi bwa peteroli, ihuriramo ibihugu bitandukanye, harimo Sudani y’Epfo, u Buhinde, u Bushinwa ndetse na Malaysia.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved

error: Oops!