Abantu 234 bakurikiranweho ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside mu minsi 100 yo kwibuka

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB, rwagaragaje ko mu minsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi, imibare y’ibirego by’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaba bifitanye isano nayo bigaragaza ko abantu 234 bakurikiranweho ibyo byaha. RIB ivuga ko abagabo ari 78.2% mu gihe abagore ari 21.8%.

RIB ivuga ko hakurikiranwe ndetse hagenzwa amadosiye 187 ku byaha 199 birimo iby’ingengabitekerezo ya Jenoside 166 n’ibyaha by’ivangura no gukurura amacakubiri 33. Umuvugizi wa RIB, Dr. Mrangira B. Thierry, yavuze ko ibi byaba byiganjemo amagamb akomeretsa akanasesereza abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi.

Ibindi byiganjemo ni ibyo kwangiza imitungo y’abarokotse, kuzimiza, gutesha agaciro no kwangiza ibimenyetso by’amateka ya Jenoside ndetse no gutera amabuye ku nzu z’abarokotse biganisha ku ngengabitekerezo ya Jenoside.

Mu bakekwaho ibi byaba barimo abagabo 183 n’abagore 51. Uko uturere dukurikirana, ni uko Rwamagana ari iya mbere, Gasaba iya kabiri naho Rusizi ikaba iya gatatu. RIB yagaragaje ko iyo usesenguye kuva mu mwaka wa 2019 kugera 2023, amadosiye yagabanutse ku kigero cya 32.5%.

Inkuru Wasoma:  Gen (Rtd) Fred Ibingira yahishuye ikintu umusirikare wa RDF atinya cyane kurusha kumutunga ibifaru by’umwanzi agiye kuraswa

Abantu 234 bakurikiranweho ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside mu minsi 100 yo kwibuka

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB, rwagaragaje ko mu minsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi, imibare y’ibirego by’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaba bifitanye isano nayo bigaragaza ko abantu 234 bakurikiranweho ibyo byaha. RIB ivuga ko abagabo ari 78.2% mu gihe abagore ari 21.8%.

RIB ivuga ko hakurikiranwe ndetse hagenzwa amadosiye 187 ku byaha 199 birimo iby’ingengabitekerezo ya Jenoside 166 n’ibyaha by’ivangura no gukurura amacakubiri 33. Umuvugizi wa RIB, Dr. Mrangira B. Thierry, yavuze ko ibi byaba byiganjemo amagamb akomeretsa akanasesereza abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi.

Ibindi byiganjemo ni ibyo kwangiza imitungo y’abarokotse, kuzimiza, gutesha agaciro no kwangiza ibimenyetso by’amateka ya Jenoside ndetse no gutera amabuye ku nzu z’abarokotse biganisha ku ngengabitekerezo ya Jenoside.

Mu bakekwaho ibi byaba barimo abagabo 183 n’abagore 51. Uko uturere dukurikirana, ni uko Rwamagana ari iya mbere, Gasaba iya kabiri naho Rusizi ikaba iya gatatu. RIB yagaragaje ko iyo usesenguye kuva mu mwaka wa 2019 kugera 2023, amadosiye yagabanutse ku kigero cya 32.5%.

Inkuru Wasoma:  Hari urubyiruko rutarasobanukirwa inyungu zo kuba Umunyarwanda

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved