Abantu batatu byemejwe ko bapfuye mu gihe abandi benshi bakomeretse, nyuma y’uko bisi ya sosiyete itwara abagenzi ya Trinity ikoze impanuka ikomeye mu gihugu cya Uganda.
Iyi bisi yari ifite Plaque RAT 597K, yavaga mu Mujyi wa Kampala yerekeza mu Rwanda, yakoreye impanuka ku muhanda munini uhuza imijyi ya Mbarara na Kabare, mu karere ka Rukiga.
Amakuru y’iyi mpanuka yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi ya Uganda mu gice cya Kigezi, ASP Elly Maate, wavuze ko yabereye ahitwa Bukinda, ahagana mu ma saa munani n’igice z’ijoro.
ASP Maate yasobanuye ko iyo bisi yarenze umuhanda ikagwa mu cyobo, bituma hapfa abantu batatu abandi bagakomereka.
Yakomeje avuga ko abakomeretse bahise batabarwa n’inzego zitandukanye mbere yo kujyanwa kuvurirwa mu mavuriro atandukanye yo muri ako gace.
Kugeza ubu, icyateye iyo mpanuka ntikiramenyekana, gusa Polisi ya Uganda yatangaje ko yatangiye iperereza rigamije kumenya neza icyayiteye.