Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rw’i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rwakatiye igihano cy’urupfu abantu 37 barimo Abanyamerika batatu, Umwongereza n’Umubiligi, ku byaha bashinjwa byo kugerageza guhirika ubutegetsi bwa Felix Antoine Tshisekedi uyobora kiriya gihugu. https://imirasiretv.com/ibintu-bine-byingenzi-bikurura-abagabo-cyane-iyo-bifitwe-nabagore-cyangwa-abakobwa/

 

Aba bafatiwe kiriya gihano nyuma y’uko muri Gicurasi 2024, bagerageje umugambi wo kugaba igitero kun go za Tshisekedi na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko. Ushinjwa kuba ku isonga mu gucura uwo mugambi ni Christian Malanga, ufite ubwenegihugu bwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ariko ukomoka muri RD Congo, gusa we yiciwe muri icyo gitero hamwe n’abandi bantu batanu.

 

Abashinjwa bose uko ari 51, urubanza rwabo rwerekanywe kuri Televiziyo na Radiyo y’Igihugu. Mu gihe umuhungu wa Christian Malanga witwa Marcel, uri mu bafite ubwenegihugu bwa Amerika wanakatiwe urwo gupfa, aheruka kubwira urukiko ko se Christian Malanga yamushyizeho iterabwoba amubwira ko azamwica niyanga kubafasha mu mugambi wo guhirika ubutegetsi.

 

Mu gihe na mugenzi we witwa Tyler Thompson yakatiwe igihano cy’urupfu. Bombi bari mu kigero cy’imyaka 20, bakaba barakinanaga umupira w’amaguru muri leta ya Utah. Mukase wa Tyler Miranda Thompson yabwiye BBC muri Kamena ko umuryango wabo nta kanunu bafite ku buryo umuhungu wabo yisanze muri RD Congo.

 

Umunyamerika wa Gatatu Benjamin Zalman-Polun, yakoranaga akazi k’ubucuruzi na Christian Malanga utakiri kuri iyi si. Undi wakatiwe urwo kwicwa ni Jean-Jacques Wondo ufite ubwenegihugu bwa RD Congo n’Ububiligi. Muri 51 bashinjwaga, 14 bahanaguweho icyaha bahita barekurwa nyuma yo gusanga ntaho bahuriye n’igitero. Abakatiwe bafite iminsi itanu yo kujuririra ibihano bahawe. https://imirasiretv.com/ibintu-bine-byingenzi-bikurura-abagabo-cyane-iyo-bifitwe-nabagore-cyangwa-abakobwa/

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved