banner

Abantu 47 banyweye ubushera bubagwa nabi bikekwa ko hari uwapfuye

Abantu 47 bari batashye ubukwe baguwe nabi bikekwa ko ari ubushera bari banyweye mu bukwe babereye mu mudugudu wa Kigarama, akagali ka Budakiranya, Umurenge wa Cyinzuzi mu karere ka Rulindo.

Ikigo nderabuzima cyatangiye kwakira abarwayi bafite ibimenyetso byo kuruka ni gucibwamo mu gitondo cyo kuwa 28 Kanama 2023. Ni nyuma y’uko kuwa gatandatu umusaza w’imyaka 67 wo mu mudugudu wa Kigarama yari yagiye gusaba no gukwa umugore we bamaze igihe babana.

Ku munsi wakurikiyeho nibwo yaje kwakira abantu abatereka amayoga y’ubwoko bwose baranywa, gusa abagize ikibazo ni abanyweye ubushera. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’agateganyo mu murenge wa Cyinzuzu, Benda Theophile yavuze ko hamaze kwakirwa abantu 47 kwa muganga, harimo bane barembye bajyanwe mu bitaro bya Rutongo.

Inkuru Wasoma:  Umukobwa wo muri Bugesera ushyingirwa ntajyane igare ibimubaho si iby'ino aha

Avuga ko amakuru nabo bahawe ko ari uko babitewe n’ubushera banyweye. Icyakora amakuru ava mu baturage ni uko umuhungu witwa Nyandwi Janvier w’imyaka 27, akaba umwana w’uyu musaza wari wakoresheje ubukwe we yamaze kwitaba Imana.

Benda yasabye abaturage kujya bagenzura ibinyobwa banywa bakita ku isuku yabyo ndetse bakamenya n’ingano yabyo.

Ivomo: Igihe

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved