Abantu 56 baguye mu bushyamirane hagati y’abafana

Mu Mujyi uri mu Majyepfo y’Uburasirazuba bwa Guinea Conakry, abantu 56 bapfuye abandi batari bake barakomereka biturutse ku bushyamirane hagati y’abafana biroshye mu kibuga nyuma yo kutishimira imyanzuro y’umusifuzi.

Inzego za Leta zatangaje kuri uyu wa mbere ko ibi byabereye mu Mujyi wa N’Zerekore, ukaba ari uwa kabiri mu bunini muri Guinea Conakry.

Ibyo ngo byabaye ku cyumweru nyuma y’uko abafana batishimiye icyemezo cy’umusifuzi watanze penaliti, maze abo ku ruhande rw’ikipe yari ikoze ikosa ryavuyemo iyo penaliti batangira gutera amabuye mu kibuga ndetse abafana ku mpande z’amakipe yombi bahita biroha mu kibuga batangira gushyamirana.

Aljazeera yatangaje ko Minisitiri ushinzwe itangazamakuru Fana Soumah, mu itangazo ryasomwe kuri televiziyo y’Igihugu, yavuze ko hatangiye iperereza rigamije gukurikirana abagize uruhare bose muri ubu bushyamirane bwahitanye abagera kuri 56.

Inkuru Wasoma:  DR Congo yongeye kurega u Rwanda mu rukiko nyafurika rw’Uburenganzira bwa Muntu

Bivugwa ko abantu bagera ku bihumbi 200 bari bateraniye kuri icyo kibuga cyabereyemo ubwo bushyamirane, ndetse ko imibare y’abapfuye ishobora kwiyongera bitewe no kuba harabayeho n’umuvundo watumye bamwe bakandagirana bituma hari abakomeretse mu buryo bukomeye.

Minisitiri w’Intebe wa Guinea Conakry, Amadou Oury Bah, mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X, yatangaje ko abayobozi bari gukora ibishoboka byose ngo bagarure umutekano mu gace kabereyemo iri nsanganya.

Ibyabaye ku cyumweru benshi mu ba Nyaguinea, bavuga ko ari ibigaragaza ibibazo bikomeye bijyanye n’umutekano ku bibuga by’umupira w’amaguru muri Guinea Conakry.

Ibinyamakuru byo mu Mujyi wa N’Zerekore, ubu bushyamirane bwabereyemo, byatangaje ko inzego zishinzwe umutekano zagerageje gukoresha ibyuka biryana mu maso kugira zitatanye abari bashyamiranye no guhosha umuvundo. Benshi mu bapfuye bari abana.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved