Ni ikamyo bivugwa ko yari itwaye abantu benshi, yaguye mu mugezi wiroha mu ruzi rwitwa Gelana mu gace ka Sidama mu bilometero 300 mu Majyepfo y’Umurwa mukuru wa Ethiopia, Addis Abeba, nk’uko byatangajwe na Komiseri wa Polisi muri ako gace, Daniel Sankura.
Uwo muyobozi yongeyeho ko abantu batanu bakomerekeye muri iyo mpanuka, bagiye kuvurirwa mu bitaro bikuru bya Bona. Amashusho yafatiwe aho impanuka yabereye yerekana abantu benshi bahagaze bazengurutse iyo modoka, yari yarengewe n’amazi igice kinini cyayo. Hari kandi amashusho yerekana imirambo y’abaguye muri iyo mpanuka irambitse ku butaka, itwikirije isashi y’ubururu.
Wosenyeleh Simion, umuvugizi wa ‘Sidama regional government’, aganira n’ikinyamakuru Aljazeera na we yemeje ko abantu barokotse iyo mpanuka bakirimo kuvurwa, nubwo barembye cyane.
Yagize ati “Abantu batanu bararembye bikomeye, baracyitabwaho n’abaganga mu bitaro bikuru bya Bona”.
Wosenyeleh yavuze ko impanuka yabaye ku cyumweru tariki 29 Ukuboza 2024, nyuma y’uko iyo modoka yarimo inyura mu muhanda urimo amakorosi menshi, ihanutse ku kiraro maze igwa muri uwo mugezi.
Yongeyeho ko abenshi mu bagenzi bari muri iyo modoka, ari abari bavuye mu birori by’ubukwe, ibyo bikaba byatumye hari imiryango yapfushije abantu benshi bayo bari batashye ubwo bukwe.
Polisi yo muri ako gace ngo yatangaje ko iyo modoka yari ipakiye abantu benshi cyane, birengeje ubushobozi bwayo, bikaba bikekwa ko iyo na yo yabaye intandaro y’iyo mpanuka.
Ubuyobozi ntibwigeze butangaza umubare nyawo w’abari bari muri iyo modoka muri rusange mu gihe impanuka yabaga. Gusa ngo impanuaka zo mu muhanda zikunze kubaho muri Ethiopia zigatwara ubuzima bw’abantu benshi, cyane ko ari igihugu cya kabiri muri Afurika mu kugira abaturage benshi, ariko kikaba gifite imihanda idakunze kwitabwaho uko bikwiye.