Abayobozi 8 batawe muri yombi na RIB kubera uburiganya mu bizamini by’akazi

Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi abantu 8 bakurikiranweho uburiganya mu ikorwa ry’ibizamini by’akazi.

Mu bafunzwe harimo abagenzuzi b’imari bane, barimo Umugenzuzi w’Imari mu Kigo Cy’Igihugu Gishinzwe Amakoperative mu Rwanda, Umugenzuzi w’Imari mu Rwego Rw’imiyoborere RGB, Abagenzizi b’Imari bo mu karere ka Ruhango na Ngoma.

Harimo kandi ushinzwe Ishoramari n’Ubutegetsi mu murenge wa Gishubi mu karere ka Gisagara n’Abashinzwe Ishoramari n’Umurimo mu mirenge ya Kansi, Kigembe na Gikonko mu karere ka Gisagara.

Abafunzwe bose bakurikiranweho ibyaha bitanu birimo kwaka no kwakira indonke, kwihesha ikintu cy’undi ukoresheje uburiganya, kudasobanura inkomoko y’umutungo, kwinjira mu makuru abitse muri mudasobwa cyangwa mu rusobe rwa mudasobwa ndetse no kwiyitirira umwirondoro.

RIB ivuga ko ibyaba uko byakozwe harimo kwiba ibizamini mu ikoranabuhanga rya Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, MIFOTRA rizwi nka E-Cruitment no kubigurisha abagiye guhatanira umwanya w’akazi ahantu hatandukanye muri Leta.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yavuze ko wasangaga ikizamini kimwe kigurishwa amafaranga agera kuri 500,000frw, avuga ko iperereza rigikomeje. Yagize ati “Iperereza rirakomeje kugira ngo hatahurwe uwo ari we wese wabigizemo uruhare, kuko hari n’abagiye mu mirimo muri ubwo buryo bw’uburiganya.”

RIB irasaba Abanyarwanda ko bakwiye kwirinda ibikorwa by’uburiganya kuko itazihanganira uzagwa muri ibi byaba. Ni mu gihe icyaha gito muri ibi ugihamijwe n’Urukiko ahanishwa igifungo cy’imyaka ibiri, naho ikinini akaba ari imyaka 10 n’ihazabu ikubye inshuro kuva kuri eshatu kugera kuri eshanu z’indonke yatse cyangwa se z’umutungo adashobora kugaragaza.

Inkuru Wasoma:  Amakuru mashya kuri wa mukozi w’akarere ka Nyamagabe wafashwe amashusho bivugwa ko yasambaniraga mu kabari

Inkuru Wasoma:  Ibyakurikiye umugabo n’umugore bishe umwana wabo bakamujugunya mu musarane

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved