Abantu 80 bafashwe bari gusengera mu ‘Kibuti’ cy’inkoko

Kuri uyu wa 30 Nyakanga 2024 ahagana saa yine n’igice z’amanywa, abaturage bagera kuri 80 bo mu murenge wa Gakenke, mu Karere ka Gakenke bafatiwe kibuti cyororerwamo inkoko, barimo basenga mu buryo bunyuranyije n’amabwiriza y’ahakwiriye gusengerwa. https://imirasiretv.com/umukozi-wa-sacco-yasohowe-mu-biro-afashwe-mu-mashati-bitewe-numuyobozi-we/

Inzego z’umutekano zabajyanye ku Biro by’Umurenge wa Gakenke, kugira ngo baganirizwe ku mabwiriza agenga ahemewe gusengerwa, cyane ko ngo bari basanzwe basengera muri iyo nzu yororerwagamo inkoko.

Aya makuru yemejwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Mukandayisenga vestine, aho yavuze ko aba bantu bafashwe basenga mu buryo butemewe bityo bajyanywe kwigishwa hanyuma basubire mu miryango yabo. Ati “Abaturage turabigisha basubire mu ngo zabo cyane ko muri iyi minsi turi kugenzura insengero zikora, izigisha ibintu biyobya abaturage. Niba abantu bajya gusengera ahantu hadasobanutse mu kiraro cy’inkoko biteye isoni, kuko harimo abafite abana bakiri bato kandi dufite igihugu kigendera ku mategeko. Inyigisho bakeneye ni nyinshi, ibaze kujya gushakira Imana mu kiraro cy’inkoko.”

Inkuru Wasoma:  Ibintu abanyarwanda bazakumbura kuri CP Kabera John Bosco

Abafashwe bajyanywe ku Murenge wa Gakenke guhabwa inama no kwibutswa amabwiriza agenga ahemerewe gusengerwa, nyuma bakaza kurekurwa bagasubizwa mu miryango yabo.

Ibi kandi bibaye mu gihe mu Turere tugize Intara y’Amajyaruguru harimo gukorwa umukwabu wo gusura insengero harebwa niba zujuje ibisabwa, birimo isuku, gusengera mu nsengero zuzuye, kuzishyiraho imirindankuba, kureba niba abayobora amadini n’amatorero bafite ubushobozi n’ubumenyi buhagije n’ibindi. Ibi bibaye mu gihe mu Karere ka Musanze hamaze gufungwa izigera ku 185 zitujuje ibisabwa. https://imirasiretv.com/u-bwongereza-umwana-wimyaka-17-wumunyarwanda-afunzwe-akurikiranyweho-kwica-abandi-bana-abateye-icyuma/

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved