Abantu 95 bishwe n’umutingito, 130 barakomereka

Umutingito w’Isi ufite ubukana bwa 7.1 wibasiye agace ka Tibet mu ijoro ryacyeye kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Mutarama 2025, wica abantu 95 abandi 130 barakomereka, ibikorwa byo gushakisha abagwiriwe n’ibikuta by’inzu zasenyutse baba bakiri bazima, birakomeje.

Amakuru aheruka, aravuga ko hari abaturage benshi bashobora kuba baheze munsi y’ibikuta by’inzu zasenywe n’uwo mutingito kandi bakiri bazima. Uwo mutingito kandi ngo wumvikaniye no hakurya y’umupaka w’u Bushinwa ku ruhenda rw’u Burengerazuba muri Népal, cyane cyane mu Murwa mukuru wa Nepal Katmandou, ku buryo ari wo wakanguye abaturage basohoka mu nzu zabo bajya mu mihanda, birinda ko inzu zabagwira, kimwe no mu Buhinde.

Ikinyamakuru ‘Euronews’ cyatangaje ko kugeza ubu, abantu bamaze kubarurwa bakomerekejwe n’uwo mutingito ari 130, ariko hakaba hari abashinzwe ubutabazi bagera 1,500 boherejwe aho uwo mutingito wibasiye, ngo bafashe mu bikorwa byo gushakisha abantu baba barokotse ariko bagahera munsi y’ibikuta by’inzu zabo, nk’uko byatangajwe na Minisiteri ishinzwe gucunga ibiza no kubikumira aho mu Bushinwa.

Inkuru Wasoma:  Presbyterian church: Abita ku bageze mu zabukuru bagaragaye bari kubakubita

Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe kugenzura ibijyanye n’imitingito n’ibindi bibera munsi y’ubutaka ’US Geological Survey’, cyatangaje ko uwo mutingito wari ufite ubukana bwa 7.1, kandi ukaba wari ku bujyakuzimu bucyeya.

Imitingito y’isi muri ako gace ka Tibet, ntabwo ari ikintu gishya cyangwa kidasanzwe, kuko ikunze kubaho kenshi igasenya ibikorwa remezo, bitewe n’uko Tibet iherereye ku murongo ukunze kunyuramo iyo mitingito.

Leave a Comment

* Gukoresha aka gasanduku bivuze ko wemeye ko uru rubuga rubika amakuru uduhaye

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved