Abantu babiri bafunzwe bazira guhindura imyirondoro y’abana kugira ngo bemererwe kujya muri Academy ya Bayern Munich

Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi abantu babiri bakurikiranweho ibyaha byo gutanga indonke no kwakira ruswa kugira ngo hahindurwe imyirondoro y’abana barimo na Iranzi Cedric wari wemerewe gufashwa na perezida wa Gasogi United FC. Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry yavuze ko hafashwe Karera Aristide, umukozi w’umurenge wa Kinyinya na Nisunzumuremyi Leon utoza abana umupira w’amaguru.

Aba bagabo bakekwaho icyaha cyo guhindura imyirondoro y’abana babiri kugira ngo bemerewe kujya muri Academy ya Bayern Munich, aho uyu mukozi w’umurenge wa Kinyinya yakiriye ibihumbi 35frw kugira ngo ahindure imyirondoro y’abana babiri, Iranzi Cedrick na Josuah bose batozwaga na Nisunzumuremyi.

Inkuru Wasoma:  Amayobera k’urupfu rw’umugabo wapfiriye muri lodge

Murangira yabwiye Radio Rwanda ko aba bagabo bombi bakurikiranweho ibyaha birimo gutanga indonke no kwakira ruswa. Yatangaje kandi ko iyi dosiye ikurikiranweho n’undi muntu witwa Munyensanga Bosco, umubyeyi wa Iranzi Cedrick wavuzwe cyane mu itangazamakuru ashinja FERWAFA  kumwima amahirwe yo kwiga umupira mu ishuri ryigisha umupira rya Bayern Munich mu Rwanda, akaba akurikiranweho ubufatanyacyaha kandi akaba adafunze.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved