Abantu bagera kuri 11 batawe muri yombi bazira kurya mu gisibo cya Ramadhan

Polisi ya kiyisilamu muri Nigeria izwi ku izina rya Hisbah, yataye muri yombi Abayisilamu 11 bafashwe bari kurya mu gisibo cya Ramadhan, bafatiwe muri Leta ya Kano yo mu Majyaruguru y’iki gihugu.

Umuvugizi wa Hisbah, Lawal Fagge, yatangaje ko hafashwe abagabo 10 hafi y’amasoko, ndetse n’umucuruzi w’umugore wafashwe arya ku bicuruzwa bye mu masaha atemewe. Ati “Twabonye abantu 11 barimo umudamu ugurisha ibinyomoro byagaragaye ko arya ku bicuruzwa bye”

Ikinyamakuru African News cyatangaje ko nyuma y’aho abo 11 biyemeje kwirinda ibiribwa cyangwa ibinyobwa mu masaha atemewe, imiryango yabo yasabwe gucunga niba biyiriza ubusa koko.

Icyakora Lawal Fagge yakomeje avuga ko abatari Abayisilamu batazafungwa mu gihe bazafatwa babagurisha ibiryo mu gisibo, kuko bo ntibibareba.

Ubusanzwe Abayisilamu biyiriza ubusa kuva izuba rirashe kugeza rirenze mu gisibo cya Ramadhan bakaba baragitangiye ku ya 11 Werurwe kugeza ku ya 9 Mata.

Inkuru Wasoma:  Israel Mbonyi yatewe ubwoba n’umubare 666

Inkuru Wasoma:  Padiri Twanamatsiko wagaragaye mu mashusho ari gusambana n’umukobwa yatanze ibisobanuro byateye urujijo abantu benshi

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved