Ubwo Uwihoreye Jean Bosco wamamaye nka Ndimbati muri sinema nyarwanda yaburanaga urubanza rwe, yakunze kumvikana kenshi avuga ko yagambaniwe n’umunyamakuru Murungi Sabin watangaje inkuru ye na Fridaus Kabahizi babyaranye, aho ngo Murungi yashutse Kabahizi amusezeranya amafaranga bityo ngo bakorane ikiganiro abone uko yaka Ndimbati amafaranga.
Ni urubanza rwabaye rurerure ndetse rugeza Ndimbati I Mageragere, icyakora biza kurangira avuyeyo nyuma yo gusanga yararyamanye na Kabahizi Fridaus yujuje imyaka. Nyuma yaho mu biganiro bitandukanye, Kabahizi yagiye avuga ko yashutswe, ndetse we ubwe aza kwerura avuga ko uwamushutse ari umunyamakuru Murungi Sabin, anagaragaza ukwicuza kwinshi ku kuba yaragiye kuvuga ibibazo bye mu itangazamakuru.
Mu kiganiro cyatambutse kuri shene ya Ndimbati kuri uyu wa 28 Ukwakira 2023, Ndimbati na Kabahizi bari basohokanye abana babo b’impanga babyaranye. Ubwo Ndimbati yaganiraga na Kabahizi basubiye mu hahise habo, Kabahizi agaragaza ukwicuza gukomeye ku kuba yari yarafunze umutwe agashaka gufungisha Ndimbati, ahera aho amusaba imbabazi amubwira ko yaje guturisha umutima we akabona ko ibyo yakoze byari amakosa.
Ndimbati na we ku rundi ruhande yabwiye Kabahizi ko icyiza ari uko yaje kubona ko ibyo yakoraga bitari ukuri, kuko yahemukiraga abana be atabizi ndetse yewe na we yihemukira dore ko iyo akatirwa imyaka 25 y’igifungo bamusabiraga, abana byari kurangira bamenye ukuri bigatuma babone nyina nk’umuhemu kuko bari kuzumva amakuru yose bagasobanukirwa.
Muri iki kiganiro Kabahizi yavuze ko impamvu yahisemo gusanga Ndimbati akamusaba ko biyunga bagakemura ibibazo byabo bafite, ari uko mu buzima busanzwe akunda kwiberaho umutima we utuje yumva nta muntu ashaka kugirana na we ikibazo, aribwo yegereye Ndimbati icyakora yabigerageza kuri Murungi Sabin byo bikanga kuko Murungi atashatse kumwumva ngo bavugane.
Ubwo Kabahizi yakomozaga kuri Murungi, Ndimbati yageze aho arirekura avuga ko ubusanzwe atakunze kuvuga Murunfi cyane, ariko kuri iyi nshuro reka amuvugeho. Yagize ati “Sabin, ibuka uko twabanaga, ibuka uburyo twakoranaga, wibuke uburyo wanyitaga Baba, inama wangiraga n’izo nakugiraga, icyo nifuza ni uko nawe watera intambwe ukabohora umutima, nanjye uwanjye ukawubohora, wakoze byiza tubana, ariko si uko utakoze n’ibibi.”
Ndimbati yakomeje abwira Murungi ko ategereje umutima we kugira ngo imitima yabo bombi ibohoke, bityo ibyo bizatuma bongera kugira umubano, amubwira ati “Kuko byose birashoboka.”
Haba muri iki kiganiro ndetse n’ibindi byatambutse Ndimbati na Kabahizi bagaragaza ko umubano wabo umeze neza, abagiye babitangaho ibitekerezo babwiye Ndimbati ko yakwigengesera akarya ari menge ntiyizere Kabahizi cyane kubera ko ashobora kongera kumugambanira. Icyakora aba bombi na cyo bakivuzeho berura bavuga ko ibyo barimo byo kongera kwihuza ari bo babizi bityo amagambo y’abantu ntabwo bakiyitayeho, ahubwo biyemeje ko ubumwe n’urukundo ari byo bigeye gukomeza kubaranga.