Abantu bamenye impamvu ababyeyi bagurishije umwana wabo w’imyaka 12 baratangara cyane

Umuryango umwe uherereye mu majyepfo y’igihugu cya Espanye, watangaje impamvu yatumye umwana wabo w’umukobwa w’imyaka 12 bamugurisha, uyu mwana mu kubyumva agahinda karamwegura ararira, kubera kwibaza niba hagakwiye kubaho impamvu yatuma umubyeyi agurisha umwana yabyaye, akamurera akamukuza.

Aba babyeyi b’uyu mwana, batangaje ko bari bafite umwenda wa miliyoni enye n’igice(mu manyarwanda) bityo bahitamo kugurisha uyu mwana ngo bawishyure. Mu kwemeranya kwishyura bakoresheje uyu mwana, bumvikanye ko agiye gushakana n’undi mwana w’umuhungu w’imyaka 18 wo ku ruhande rw’uwo bari babereyemo umwenda, uwo musore akaba ari muri batatu bamaze gutabwa muri yombi.

Ikinyamakuru gikorera muri Espanye cyatangaje ko byatangiye ubwo umwarimu wigishaga uyu mwana yahamagaye ababyeyi be ababaza impamvu umwana atakiza ku ishuri, ababyeyi mu kurya indimi babuze icyo bavuga, babwira mwarimu gutanga ikirego kuri polisi kugira ngo umwana ashakishwe. Nyuma y’ukwezi abapolisi bamushaka, bavuze ko bakimubona yasutse amarira kubwo kuba aho yari amaze yari afashwe by’agahato.

Inkuru Wasoma:  Ibyabaye ku basirikare b’Abarundi bagiye kurwana muri RD Congo byatangiye kugira ingaruka zikomeye ku bayobozi bo hejuru mu gihugu cy’u Burundi

Umwana akimara kuboneka hajyanwe ubutabazi bw’ibanze ngo basuzumwe niba umwana yaba yarakubiswe cyangwa agafatwa kungufu, gusa babiri muri batatu bafashwe bahamwe n’ibyaha byo gushimuta no gucuruza abantu, abandi babiri basanzwe muri iyo nzu bakaba bari gukorwaho iperereza. Abantu batunguwe cyane no kumva ababyeyi bakorera umwana wabo ibintu nk’ibi ndetse kuri ubu barahanwe kuburyo batazongera no kubona ku mwana wabo. Src: Inyarwanda.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved