Abantu bane bapfuye abandi barakomereka ubwo bajyaga kureba ibikorwa byo kwiyamamaza by’umukandida wa FPR, Paul Kagame

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 27 Kamena 2024 mu karere ka Huye, Umurenge wa Ngoma, Akagari ka Matyazo, Umudugudu wa Kabeza habereye impanuka y’imodoka ya Bus Yutong ya Sositeye itwara abagenzi ya Horizon abantu bane bahita bapfa abandi batatu barakomereka.

Ikinyamakuru Kigali Today dukesha aya makuru cyatangaje ko Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface, yavuze ko imodoka yari yerekeje i Huye ahari kubera igikorwa cyo kwamamaza yataye umuhanda igonga abanyamaguru ibasanze mu kayira kabagenewe.

Yagize ati “Ntituramenya icyateye iyi mpanuka kuko turacyakora iperereza, kugira ngo hamenyekane impamvu uyu mushoferi yatumye atubahiriza kugenda neza uko bikwiye mu muhanda.”

Inkuru Wasoma:  Umugabo yashatse kwica umugore we amubuze atwika inzu n’ibirimo byose

Iyi mpanuka ikimara kuba umushoferi yahise atoroka ubu inzego z’umutekano zikaba zikiri ku mushakisha. Imirambo y’abaguye muri iyi mpanuka n’abakomeretse bose boherejwe ku bitaro bya CHUB kugira ngo ikorerwe isuzuma ndetse n’inkomere zitabweho.

ACP Rutikanga yongeye kwibutsa abantu bose n’abatwara ibinyabizi ko muri ibi bihe byo kwamamaza abakandida bakwiye kujya bagenda mu muhanda neza bubahiriza amategeko y’umuhanda. Ati “Inzego z’umutekano zirakora inshingano zazo uko bikwiye ariko uruhare rw’umuturage ndetse n’abashoferi narwo ni ngombwa kugira ngo umutekano ugerweho uko bikwiye ndetse hirindwe n’impanuka.”

Polisi yihanganishije imiryango y’ababuze ababo muri iyi mpanuka kandi yifuriza gukira vuba abayikomerekeyemo.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved