Abantu bane barimo umwana w’imyaka 9 bagiye kwiba igitaka kibagwaho umwe arapfa

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 23 Nyakanga 2024, ni bwo byamenyekanye ko abantu bane barimo umwana w’imyaka 9 bo mu karere ka Rubavu mu Murenge wa Rugerero mu Kagari ka Muhira, bagiye kwiba igitaka cyo kubumbamo amatafari ya rukarakara, ikinombe kirabagwira umwe ahasiga ubuzima.

Amakuru avuga koi bi byabaye ahagana saa mbili z’igitondo cyo kuri uyu wa kabiri, nk’uko byamejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Rugerero, Bizimana Faustin, aho yavuze ko ari impanuka yatewe n’ikinombe gicukurwamo itaka ryo kubumba amatafari ya rukarakara, aho cyagwiriye abantu 4, batatu bagakomereka mu gihe umwe yahasize ubuzima.

Gitifu Bizimana yagize ati “N’impanuka yatewe n’ikinombe gicukurwamo itaka ryo kubumba amatafari ya rukarakara, aho cyagwiriye abantu 4, batatu barakomereka, umwe ahita yitaba Imana, bagicukuragamo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kuko cyari cyarahagaritswe, ndetse bakaba batari abakozi ba nyiracyo, ahubwo buri wese yajyagamo gushaka igitaka.”

Yakomeza avuga ko abakomeretse bari kwitabwaho mu Bitaro bya Gisenyi, mu gihe uwapfuye RIB yaje agasuzumwa abona gushyingurwa. Abakomeretse barimo Ishimwe Christian w’imyaka 9, Uwamariya Pascaline w’imyaka 14, Nyiramajyambere Esperance w’imyaka 40 mu gihe uwapfuye ari Nizeyimana Florence w’imyaka 26.

Inkuru Wasoma:  Urukiko rwakatiye umugore wasize umwana we w’uruhinja rw’amezi 20 munzu iminsi 6 rukicwa n’inzara yigiriye mu birori

Inkuru Wasoma:  Ukuri kwa RCS ku biri kwibazwa niba CG (Rtd) Gasana Emmanuel yaba yarababariwe akarekurwa

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved