Abantu bane bishwe n’impanuka mu cyumweru kimwe

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Iburasirazuba, yatangaje ko mu cyumweru kimwe muri iyi ntara habereye impanuka 13 zirimo n’izahitanye abantu bane.

Abatwara amagare na moto bongeye gusabwa kubahiriza amategeko y’umuhanda kuko aribo benshi bagiye batera izi mpanuka.

Mu mpanuka zapfiriyemo abantu harimo ebyiri zabereye mu Karere ka Nyagatare, imwe yabereye mu Karere ka Rwamagana n’indi imwe yabereye mu Karere ka Gatsibo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Twizeyimana Hamduni, yavuze ko izi mpanuka inyinshi zagiye ziterwa n’abatwara amagare na moto batubahiriza amategeko y’umuhanda.

Ati “Muri rusange impanuka zabaye kuva kuri 25 Ugushyingo kugeza tariki ya 1 Ukuboza harimo izikomeye n’izoroheje. Harimo enye zahitanye ubuzima bw’abantu, hafi ya zose zakomotse kuri moto n’amagare uretse imwe yatewe n’imodoka. Abatwara amagare na moto turongera kubasaba kugenda neza mu muhanda bakabikora atari uko gusa babonye inzego z’umutekano, buri wese niyumve ko gukoresha neza umuhanda ari inshingano ze.”

Inkuru Wasoma:  Umwana w’imyaka 9 yarohamye mu kiyaga cya Kivu

SP Twizeyimana yakomeje avuga ko bibabaje kuba hakiri impanuka ziterwa n’umuvuduko mwinshi, uburangare, kutubahiriza umukono buri wese asabwa kugenderamo.

Ati “Bimaze kugaragara ko imodoka zitwara abagenzi zitagikora impanuka cyane kubera ingamba zafashwe ariko moto n’amagare byo birakabije, bubahiriza amategeko y’umuhanda ari uko babonye inzego z’umutekano mu muhanda, iyo bazirenze barongera bakagenda nabi ni nayo mpamvu turi kubona impanuka ziyongereye. Turabasaba kubahiriza amategeko y’umuhanda kuko iyo bidakozwe biteza ibyago byinshi birimo n’impfu, birinde kandi ibisindisha.”

Kuri ubu mu bantu batandatu bari bakomerekeye muri izi mpanuka, umuntu umwe niwe usigaye mu bitaro mu gihe abandi bagiye bakomereka byoroheje. Polisi yibukije abatwara ibinyabiziga kubisuzuma mbere y’uko babigendamo mu muhanda.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved