Amarira ni menshi cyane ku baturage baturutse mu bice bitandukanye by’umugi wa Kigali bagatuzwa mu mudugudu wubatswe mu mudugudu wa Gashinya, mu kagari ka Gasura ho mu murenge wa Nduba, aho bavuga ko bugarijwe n’ikibazo cy’inzara ndetse bamwe bakaba baratangiye kuhatakariza ubuzima kubera inzara.
Ubwo baganiraga na BTN, aba baturage bahamije ko abantu bagenda bava mu buzima kubera inzara, bigahurirana n’uko basanzwe barwaye maze banywa imiti batarya bigahwaniramo, kuburyo muri uwo mudugudu bamaze kubura abantu bane bazize inzara ariko iyo batabaje bakabura ubatarabara. Umwe yagize ati” umusaza inzara yaramuriye afata igitanda na matera arabigurisha, birasakuza cyane kuburyo ubu matela iri kwa gitifu w’akagali, none ubu umusaza ejobundi yarapfuye twaramushyinguye”.
Aba baturage bakomeje bavuga ko mbere ya byose bashimira perezida wa repubulika kuba yarabashakiye aho kuba akabatekerezaho ubu bakaba batuye, ariko bakamusaba ko yabavugira kubera ko ngo abayobozi bafite hafi yabo nta kintu babamariye, kuburyo ahubwo n’iyo bagerageje kuvuga bababwira ko barimo kubasiga urubwa no gushaka kubatanga bagaragaza ko nta kintu bamaze.
Aba baturage bahamirije BTN ko muri uwo mudugudu hamaze gupfa abantu bane bishwe n’inzara, bavuga ko nubwo babatuje bakanabafasha ariko igihe kibaye kinini batabaha ibyo kurya aho bavuga ko bamaze amezi menshi badahabwa ibyo kurya nk’uko babigenaga ubwo bazaga kubatuza muri aka gace.
Bakomeje basaba ko ikintu bifuza ari uko babafasha bakabakiza inzara kuko nibwo bwoba bafite bwonyine ibindi bikazaza nyuma.
Umuyobozi w’akarere ka Gasabo wungirije Mudaheranwa Regis yavuze ko amakuru y’abantu bishwe n’inzara batigeze bayamenya, ariko ubu harimo gukorwa raporo z’ibijyanye n’ubufasha bugomba gushyikirizwa abatujwe muri uyu mudugudu.
Umugabo wa Nyiraneza wohereje umutetsi mu kwibuka yafunzwe akurikiranweho gukora Genocide 1994.