banner

Abantu barenga 2700 bafitiye umwenda wa miliyoni 200frw ibitaro bya Gisenyi

Ubuyobozi bw’ibitaro bya Gisenyi buravuga ko buberewemo umwenda w’arenga miliyoni 200frw w’abahawe serivisi y’ubuvuzi, ariko kuko nta mikoro baba bafire birangira bananiwe kugura ubwisungane mu kwivuza birangira ubwishyu bubuze.

Umuturage wo mu murenge wa Gisenyi witwa Ntamukunzi Honorata amaze amezi abiri muri ibi bitaro arwaje umwana wavutse adashyitse, ariko kubera ko nta bwisungane mu kwivuza afite kubwo kubura amikoro yivuza ku giciro cya 100% kandi nta mafaranga na make aratanga, aho amaze kugeramo umwenda w’ibihumbi 800frw.

Inkuru Wasoma:  Abajya kwivuriza hanze y’igihugu baragabanutse kubera serivisi zitangirwa mu Rwanda

Kugeza ubu haribazwa aho ubwishyu bizava kuko nta mikoro afite. Ni mu gihe ibitaro bya Gisenyi bibarura abaturage 2707 bafatwa nk’ababuze ubwishyu.

Tuganeyezu Oreste, umuyobozi mukuru w’ibi bitaro avuga ko uyu ari umubare munini ndetse umwenda wabo ukaba ukoma mu nkokora imikorere y’ibitaro, bityo hakwiye gushakwa umuti urambye. Imibare igaragaza ko kuva mu mwaka wa 2016 abantu 2707 babarwaho ideni n’ibitaro bya Gisenyi ringana n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 200frw.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved