Abantu bari kujya kwivuza indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina bari kwiyongera

Umubare w’abivuza indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina muri uyu mwaka wa 2023 wariyongereye ugera kuri 5.3% uvuye kuri 4.2% mu mwaka wa 2022. Ibi byatangajwe n’ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC.

Iyi mibare yakusanyijwe hagendeye ku makuru yakusanyijwe mu mavuriro atandukanye mu gihugu, ariko ngo ntabwo bivuze ko umubare w’abazandura biyongereye ahubwo ni uko abazisanganzwe bari kwitabira serivisi z’ubuvuzi. Ubwiyongere bw’abitabira kwivuza izo ndwara bushingiye ku bukangurambaga bukorwa mu gihugu, nk’uko byatangajwe na Dr. Charles Berabose, umukozi w’ishami rishinzwe kurwanya indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina n’izindi zandurira mu maraso muri RBC.

Mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina abantu bagiye kwivuza cyane harimo Tirikomonasi (Trichomonas vaginalis), imitezi (gonorrhoea), mburugu na chlamydia. Muri uyu mwaka abaje kwisuzumisha no kwivuza bari hagati y’imyaka 20 na 45, igihe umubiri w’umuntu uba ukora cyane mu birebana n’imibonano mpuzabitsina.

Dr Berabose yashimangiye ko uwo ari umusaruro w’ubukangurambaga bukomeje gukorwa n’abakozi bo mu nzego z’ubuzima binyuze mu itangazamakuru nka televiziyo na Radiyo, bugamije kongerera abaturage ubumenyi ku ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina. Abakozi mu nzego z’ubuzima bari kugenerwa amahugurwa atandukanye banongerera ubumenyi mu gusuzuma no kuvura izo ndwara.

Yagiriye abantu gukomeza kwirinda izi ndwara bisiramuza ku bagabo, birinda gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye, kwirinda gusangira ibikoresho bikeba nk’inzembe cyangwa kwambarana utwenda tw’imbere. Yasabye kandi abagore batwite kujya kwisuzumisha indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina kuko serivisi nyinshi muzo bahabwa ziba ari Ubuntu hagamije kwirinda no kurinda abo batwite.

Abayobozi mu nzego zitandukanye z’ubuzima bavuga ko hakwiriye kubaho uburyo buhoraho bwo gukurikirana uko mu baturage izi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina zihagaze. Abantu mu nzego zose basabwa kwirinda cyane kubera ko izi ndwara nta hantu zagiye, banisuzumisha.

Inkuru Wasoma:  Nyamasheke: Umusore akurikiranyweho gusambanya no gutera inda umwana w’imyaka 17

Ishami ryita ku buzima mu muryango w’abibumye, OMS, rivuga ko buri munsi ku isi, kwa muganga hakirwa abasaga miliyoni banduye izi ndwara harimo n’abadafite ibimenyetso. Habarurwa abarenga miliyoni 374 buri mwaka bandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina kandi zishobora kuvurwa zigakira.

Inkuru Wasoma:  Abayobozi barashinjwa kwiba umuceri ugenewe abanyeshuri

Ishami ryita ku buzima mu muryango w’abibumye, OMS, rivuga ko buri munsi ku isi, kwa muganga hakirwa abasaga miliyoni banduye izi ndwara harimo n’abadafite ibimenyetso. Habarurwa abarenga miliyoni 374 buri mwaka bandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina kandi zishobora kuvurwa zigakira.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved