banner

Abantu bari kwibaza intandaro y’agahinda k’umuhanzi NIYO BOSCO bikaba ihurizo rikomeye.

Umuhanzi nyarwanda NIYO BOSCO usanzwe abarizwa muri MIE Empire yerekanye agahinda kamuhondeye umutima ahungira ahahanamye. Kuri uyu wa Gatatu, Tariki 28 Nzeri 2022 ni umwe mu minsi itazibagirana y’Uyu muhanzi kabuhariwe uzwiho ubuhanga mu kuririmba anicurangira.

Akari ku mutima we kasesekariye ku mbuga nkoranyambaga ze akoresha, mu cyongereza cyinshi yicuza icyatumye aba ikirangirire atangira agira ati “Munsengere.” Mu ibaruwa ndende yasakaje mu bamukurikira yaturitse avuga anandikana ishavu rikomeye yongera gukumbura anaririra ibihe bye bya kera ataramarara ngo agire benshi bamukurikira.

Yateruye agira ati “Sinishimiye n’uwo ndimo kuba we, ntibyumvikana nk’ibisanzwe ariko nkumbuye ahashize hanjye kuruta ahazaza, ndumva nsa nk’ubuze umutima. Birarambiranye gukomeza guhishira amiyumvo yanjye.” Yunzemo ati “Kwiyirengagiza nibyo bindiho nibaza uko mpaza inda z’abandi nyamara iyanjye yishwe n’isari. Iyaba ibyo abantu bita intsinzi nagezeho byakibagiranye,Nkatangira kurwana ku ishema ryanjye ntawe ndambirijeho.”

NIYOBOSCO yageze n’aho avuga ko atagikeneye kwitirirwa izamurwa kandi nyamara ubuzima bwe bukomeje kumanurwa. Abasanzwe bakurikira Niyo Bosco kurukuta rwa Instagram yanyujijeho ubu butumwa, batangiye kwibaza impamvu yanditse amagambo nk’ayangaya, bamwe batangira kumuhumuriza uretse ko hari n’abanditse bavuga ko hari ubwo umuntu yibwira ko abantu bari ahantu heza ariko ahubwo bari ahabi.

Inkuru Wasoma:  Rwema asobanuye impamvu mama wa miss Elsa yirizaga kuri camera| Elsa yabeshye ababyeyi be ku ifatwa rye| yagiriye inama abakobwa.

Uwitwa Ocean peace yanditse ati” nyamara hari ubwo twibwira ko abantu aho bavuye ariho habi nyamara Aho bari none hakaba ariho habi cyane. Buryango agahinda k’Inkoko kamenywa n’Inkike yatoyemo. But Stay strong Bosco Imana iragukunda.”

Ababonye ubu butumwa byihuse bakubise igitekerezo ku mikoranire ya NIYO BOSCO na Mulindahabi Irene wamweretse u Rwanda n’Isi yose muri rusange. Hatangiye guhwihwiswa ko yaba ari mu nzira zo gutandukana na MIE wamugize uwo ari we kuva mu mpera za 2019, n’ubwo ari nyir’ubwite atakomoje cyane ku mpamvu y’ishavu afite ndetse na IRENE umureberera ntacyo aratangaza. source: kalisimbi.com

Hasobanuwe uko umukobwa wakuyemo inda agashyira uruhinja mu mazi yakoropeshaga yavumbuwe.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved