Abantu basaga 500 bamaze guhitanwa n’iyi indwara ikomeje guteza impungenge igihugu gihana imbibi n’u Rwanda

Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo habarurwa abantu 580 bamaze guhitanwa ni ndwara y’ubushita naho abagera ku bihumbi 13 bakaba bamaze kuyandura, Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima OMS rivuga ko iyi ndwara iri kuboneka mu ntara 21 muri 26 zigize iki gihugu cya Congo by’umwihariko ikaba igaragara mu Ntara ya Equateur, Mai-Ndombe ndetse na Kinshasa.

Mu mezi make ashize uyu muryango OMS watangaje ko iyi ndwara itakiri mu byorezo byugarije Isi, ariko mu kwezi kwa Kanama 2022 batangaje ko iyi ndwara y’ubushita bw’inguge ari ikibazo kibangamiye ubuzima bw’abatuye isi nyuma y’uko igaragaye mu bihugu bimwe na bimwe. Impamvu iyi ndwara iri kwiyongera ni ukubera ibibazo by’amikoro aria ho muri Congo, ikavuga ko nta bikorwa by’ubuvuzi buhagije Bihari.

Ibi byongeye kwemezwa n’itsinda ry’abaganga bashinzwe kurwanya iyi ndwara muri iki gihugu aho bavuze ko amafaranga yo gutanga ubuvuzi kuri iyi ndwara y’ubushita yabaye make, kuko ngo hari hakenewe miliyari 4 z’Amadorari ya Amerika. Ibi wahita wibaza niba bitatera impungenge igihugu bituranye cy’u Rwanda, umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya indwara z’ibyorezo muri RBC, Dr Ederson Rwagasore yagize icyo abivugaho.

Dr Rwagasore yagize ati” iyi ndwara tuzi uburyo ifata, ndetse n’ibimenyetso byayo birazwi. Minisiteri y’ubuzima yashyizeho gahunda ndetse ifite ubushobozi bwo kuvura iyi ndwara uwanduye atarayikwirakwiza, ndetse ubu bushobozi hose burahari haba ku ma mavuriro makuru cyangwa se ibigonderabuzima , muri make nta mpungenge abanya-Rwanda bagakwiye kugira”.

Dr Gasore avuga ko inzego z’ubuzima zitari maso kuri iyi ndwara gusa ahubwo ziri maso ku indwara iyo ariyo yose ishobora kuba icyorezo kandi ishobora kwinjira mu gihugu. Kandi Yibukije abantu ko iyi ndwara yandurira mu mibonano mpuzabitsina anaheraho asaba abantu kuyirinda bihagije.

Inkuru Wasoma:  Igisubizo cyatanzwe n’umugore wa Gen Mubarakh Muganga ku bimaze iminsi bivugwa ko yahunze igihugu

Inkuru Wasoma:  Umugore w’i Musanze yibye ihene inyama azihisha mu gisenge cy’inzu

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved