Ku wa Gatatu tariki 06 Ukuboza 2023, mu Mudugudu w’Isangano, Akagari ka Rukoro, Umurenge wa Rubavu, mu Karere ka Rubavu, abantu batanu barimo abagore bane n’umugabo umwe, bafashwe bafite imyenda ya caguwa ipima ibilo 200 n’imiguru 123 y’inkweto. Kuri ubu biri kuvugwa ko Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abaturage yafashe ibilo 320 bya magendu y’imyenda n’imiguru 123 y’inkweto za caguwa mu Turere twa Rubavu na Rusizi.
Kuri uwo munsi kandi mu Karere ka Rusizi, Umurenge wa Kamembe, Akagari ka Cyangugu, Umudugudu wa Cyangugu, Polisi yafashe undi musore w’imyaka 23 y’amavuko, wafatanywe imifuka itatu irimo imyenda ya caguwa ibilo 120. Ibi byabaye nyuma y’uko bagenzi be babiri bakubise iyo bari bikoreye hasi bakiruka.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko abafashwe byagizwemo uruhare n’abaturage. Yagize ati “twagendeye ku makuru twahawe n’abaturage ku bakora ubucuruzi bwambukiranya umipaka butemewe, hategurwa igikorwa cyo gufata ababukora, ni bwo aba bantu baje gufatwa bagerageza kwinjiza magendu y’imyenda n’inkweto bya caguwa, banyuze mu Karere ka Rubavu n’umusore wafatiwe mu Karere ka Rusizi nyuma y’uko bagenzi be babiri bahise biruka bagacika.”
SP Karekezi yakomeje ashimira abatanga amakuru atuma abkora ubucuruzi bwa magendu bafatwa, aburira n’abakomeje kubwishoramo ko nta gahenge bazabona kuko ibikorwa byo kubafata bizakomeza gukorwa. Itegeko rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.
Ingingo ya 87 y’Itegeko No. 026/2019 ryo ku wa 18/09/2019 rigena uburyo bw’isoresha, iteganya ko umuntu wese ugambiriye kutishyura umusoro ukoze igikorwa cyo guhisha ibicuruzwa bisoreshwa cyangwa imitungo ifitanye isano n’ubucuruzi: aba akoze icyaha cyo kunyereza imisoro, iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarengeje imyaka itanu.