Ku wa 5 Gicurasi 2013, mu gihugu cya Tanzania, mu Mujyi wa Arusha, hagabwe igitero gihitana abantu batatu abandi benshi barakomereza. Iki gitero cyagabwe ubwo harimo kuba umuhango wo gutaha Kiliziya yitiriwe mutagatifu Yozefu urugero rw’abakozi. Ubu abagabo batandatu bahamijwe n’iki cyaha bakatiwe gufungwa burundu.
Urukiko Rukuru rw’i Arusha muri iki gihugu, rwatangaje ko rwahaye igihano cy’urupfu aba abantu batandatu, nyuma yo kubahamya uruhare mu gitero cy’iterabwoba cyibasiye uyu Mujyi mu 2013. Nyuma y’igihe kinini hakorwa iperereza, byagaragaye ko cyari kigamije guhitana uwari intumwa ya Papa Francisco ariko ku bw’amahirwe aza kukirokoka.
Iperereza rigitangira hahise hatabwa muri yombi abantu bagera ku icyenda bakurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba n’ubwicanyi ariko nyuma batatu muri bo baza kugirwa abere. Hari hashize imyaka 10, ku wa 14 Ukuboza 2023, nibwo Urukiko rwatangaje ko aba bantu bose uko ari 6 bahamijwe n’ibi byaha by’iterabwoba bityo bahanishwa igihano cy’urupfu.