Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi abantu batandatu bakurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa abafana ba APR FC. Icyaha aba bakurikiranyweho cyakozwe ku mugoroba wo ku Cyumweru, tariki ya 12 Gashyantare 2023. Hari inyuma y’umukino Rayon Sports ibifashijwemo na Ngendahimana Eric yatsinzemo APR FC igitego 1-0 mu mukino w’Umunsi wa 19 wa Shampiyona wabereye kuri Stade ya Huye. Umunyezamu yakuyemo penariti nyuma y’amasegonda make ahita apfa.
Ubwo abafana ba APR FC bavaga i Huye berekeza i Kigali, abari mu modoka ya RITCO batewe amabuye bageze mu Mudugudu wa Kinkanga, Akagari ka Bahimba, mu Murenge wa Rusatira mu Karere ka Huye. Uru rugomo rwakomerekeyemo abafana batandatu bari muri iyo modoka ndetse ibirahure byayo biramenwa. Ibi byatumye RIB itangiza iperereza rigamije kureba abihishe inyuma yarwo.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yahamirije IGIHE dukesha iyi nkuru ko hari abantu bamaze gutabwa muri yombi. Yagize ati “Abantu batandatu bamaze gutabwa muri yombi bikekwa ko babigizemo uruhare. Iperereza rirakomeje kandi ni ryo rizagaragaza niba ibi bikorwa byo gutega no gutera amabuye imodoka itwaye abafana bifite aho bihuriye n’umukino wahuje APR FC na Rayon Sports.’’ Abatawe muri yombi kuri ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Rusatira mu Karere ka Huye.
Dr Murangira yasabye abafana gukomeza kwirinda gukwirakwiza ibihuha mu gihe iperereza ritarasozwa. Ati “RIB irasaba abafana kwirinda ibihuha mbere y’uko iperereza rirangira rikagaragaza impamvu zateye abo bakekwa gukora ibyo bikorwa bigize ibyaha.’’ Abafashwe baramutse bahamijwe icyaha cyo Gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake bahanishwa ingingo ya 121 iteganya igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 500 Frw ariko atarenze miliyoni 1 Frw.
Iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byateye indwara cyangwa kudashobora kugira icyo umuntu yikorera ku buryo budahoraho, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka 10 ariko kitarenze imyaka 15 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 Frw ariko atarenze miliyoni eshanu 5 Frw. Iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byagambiriwe, byategewe igico, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 10 ariko kitarenze imyaka 15 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 Frw ariko atarenze miliyoni 5 Frw. Umugore ukekwaho gukora uburaya havuzwe uko yasanzwe mu nzu yapfuye.