Abantu batandatu basangiye inzoga n’umukecuru w’imyaka 70 mu kabari bari mu maboko ya RIB kubera ibyamubayeho mu masaha y’ijoro ubwo yatahaga

Abantu batandatu batawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, bakekwaho kwica umukecuru basangiye mu kabari, akaza kwicirwa mu karere ka Nyanza mu Murenge wa Cyabakamyi mu Kagari ka Kadaho mu Mudugudu wa Gitega.

RIB yatangaje ko yahise itangira iperereza, hatabwa muri yombi abantu batandatu aribo Munyabarame Boniface w’imyaka 43 bagiranye amakimbirane ashingiye ku masambu, Niyonsenga Edson w’imyaka 57 basangiye uwo mugoroba, Mugabonake Ernest w’imyaka 25 yari muri ako kabari.

Yataye muri yombi kandi Abajyanama barimo Moise w’imyaka 28 yari muri ako kabari, Mukangoga Clenie w’imyaka 59, utuye hafi yaho yiciwe, na Nshimyumuremyi Bernard w’imyaka 39 ari nawe nyiri akabari.

UMUSEKE dukesha iyi nkuru wamenye amakuru ko Icyizanye Beatrice w’imyaka 70 yatezwe n’abantu bakamwica kuko uko umurambo wagaragaye mu mutwe, byagaragara ko hari icyo yakubiswe maze bakamukura aho bamwiciye bakamumanura mu kabande muri metero ijana uvuye aho yiciwe.

Amakuru abaturage batuye muri kariya gace bahaye UMUSEKE avuga ko nyakwigendera yavuye ku kabari aho yasangiraga n’abandi nka saa moya z’umugoroba arataha. Kuri ubu umurambo woherejwr ku bitaro bya Nyanza ngo ukorerwe isuzumwa ni mu gihe iperereza rikomeje.

Inkuru Wasoma:  Gatsibo: Abagabo baravuga ko barembejwe n’inkoni z’abagore zitera bamwe kwahukana

Inkuru Wasoma:  Ibyifuzo by’umugabo wavuye ku kazi agasanga umugore we ari gusambana n’umusore baturanye

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved