Itorero Umuriro wa Pantekote mu Rwanda (UPR), umudugudu wa Kibagabaga, rirashakisha ababyeyi b’umwana uri mu kigero cy’imyaka 3 y’amavuko wahatawe n’umuntu utaramenyekana mu gihe bari mu iteraniro ryo ku Cyumweru. Uyu mwana utabasha kuvuga ngo hamenyekane umuryango we n’aho yaje aturuka, yasigaye ku rusengero kuwa 10 Nzeri 2023 aho uwamuzanye ngo yaje akamusigayo akigendera.
Gervais Nahimana, Umushumba uyobora iryo torero I Kibagabaga, yavuze ko bazakoresha uko bashoboye bakomeze gushakisha ababyeyi be, kuko umwana agomba kugira umuryango abamo, agomba kwandikwa mu irangamimerere, agomba kuvuzwa no kwiga.
Yagize ati “Niba hari umubyeyi wamutaye hano abishaka, icyo ni icyaha cye,aho azashakira kwihana azaza ariko natinda bizatugora kumumuha kuko uyu mwana ni uwacu twese, hari n’abatangiye kuvuga bati ‘Mwakanyihereye’ ariko si ugupfa kumutanga!”
Pasiteri Nahimana akomeza avuga ko nibakomeza kurangisha ababyeyi b’uyu mwana ntibababone, bazashaka aho yarererwa kugira ngo ahabwe ibigenerwa umwana wese uri mu muryango. Mu gihe hagishakishwa uwaza agaragaza ko uwo mwana ari uwe, ubu arimo kurerwa n’uwitwa Mutegarugori Clarisse ufite nimero ya Terefone 0788616026.
Mutegarugori aravuga ko akomeje kugana inzego z’ubuyobozi kugira ngo zikomeze zimufashe gushaka ababyeyi b’uyu mwana, cyanga kureba icyakorwa mu gihe yaba yaratawe ku bushake bw’uwari umushinzwe.
Itorero Umuriro wa Pantekote mu Rwanda (UPR), umudugudu wa Kibagabaga,rirashakisha ababyeyi b’umwana uri mu kigero cy’imyaka 3 y’amavuko wahatawe n’umuntu utaramenyekana mu gihe bari mu iteraniro ryo ku 10 Nzeri 2023 aho uwamuzanye yaje akamusiga akigendera. pic.twitter.com/oXwfOj6mXB
— IMIRASIRE TV (@imirasiretvcom) September 21, 2023