Abantu bataramenyekana bibye Ibendera ry’Igihugu mu Kigo cy’amashuri

Ubuyobozi bufatanyije n’abaturage bo mu Mudugudu wa Murambo mu Kagari ka Marembo mu Murenge Cyungo ho mu karere ka Rulindo, bakomeje igikorwa cyo gushaka Ibendera ry’Igihugu ryibwe n’abantu bataramenyekana mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru Tariki ya 02 Kanama 2024, kuri Ecole Primaire Murambo. https://imirasiretv.com/umuhanzi-wicyamamare-yatawe-muri-yombi-azira-kurwana-nushinzwe-kumucungira-umutekano/

Amakuru avuga ko n’ubwo iryo bendera ryibwe mu Cyumweru gishize, kugeza ku wa Kane tariki w’iki Cyumweru tariki 08 Kanama 2024, ntabwo riraboneka. Bamwe mu baturage bavuze ko igihe ryibwa babyutse bagashakisha ahantu hose mu Midugudu begeranye ariko bakaribura, gusa nanone bakavuga ko kuri iki kigo n’ubundi bahaye akazi abasore badashoboye akazi k’izamu.

Umwe yagize ati “Twabuze ibendera ku kigo duturanye ariko ryabuze mu buryo tutazi bibangombwa ko batubwira kujya kurishaka. Turagenda mu Midugudu hose hafi nk’imidugudu irenga ine cyangwa itanu twari kumwe na Gitifu w’Akagari, uw’Umurenge na DASSO ariko twararibuze. ubwo abana baharindaga biba ngombwa ko bajya kubafunga. Gusa abana ni abana batarengeje imyaka nka makumyabiri ntabwo basobanukiwe akazi k’izamu.”

Inkuru Wasoma:  Yagaragaye nyuma y'imyaka irenga 30 bitangajwe ko yapfuye.

Undi nawe yagize ati “Nawe urabibona ubuse ndishimye umugabo wanjye bamujyanye kandi ibendera ribura ntiyari ahari ndifuza ko bamugarura kuko babaza abazamu bahararaga.”

Ubwo iyi nkuru yakorwaga kuvugisha Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyungo ndetse n’umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, ntibyadushobokeye. Gusa hari amakuru avuga ko abamaze gutabwa muri yombi ari abantu batanu hakaba harimo abarindaga icyo kigo ndetse n’abahoze bakirinda. https://imirasiretv.com/umwana-wimyaka-16-ari-mu-munyenga-wurukundo-numukobwa-umurusha-imyaka-10-amafoto/

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved