Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Burundi aravuga ko polisi y’iki gihugu yataye muri yombi abantu babiri bakekwaho kugira uruhare mu bwicanyi bwabaye ku Cyumweru tariki 21 Nyakanga 2024, ubwo abasore babiri barwanaga bapfa umukobwa buri umwe yashakaga guterata.
Polisi yatangaje ko iyi mirwano yabereye ahitwa Kigamba muri Komini Gisiru, Intara ya Ruyigi mu Gihugu cy’u Burundi, ahagana saa moya n’igice zo ku mugoroba wo ku Cyumweru ndetse ngo muri iyo mirwano, abantu batatu bapfiriyemo batewe ibyuma. Abatangabuhamya batanze amakuru bavugaga ko intandaro yo gushyamirana hagati y’izi nsoresore zituye mu gace byabereyemo n’abahacukura amabuye y’agaciro ari umukobwa buri ruhande rwifuzaga gutereta.
Icyakora nyuma yo guterana amagambo hagati y’impande zombi bamwe bazanye ibyuma babitera bagenzi babo biviramo batatu kuhasiga ubuzima. Nyuma y’urupfu rwa bamwe mu bari bahanganiye gutwara umukobwa wifuzwaga na buri ruhande, polisi yahise ifata babiri mu bagabo bakekwaho kugira uruhare muri ubwo bwicanyi, aho ubu bari mu maboko ya leta kugira ngo hakorwe iperereza.