Abantu batatu bo mu muryango umwe barimo umukecuru w’imyaka 53 y’amavuko, umukobwa we w’imyaka 31 n’umwuzukuru we w’amezi atandatu bitabye Imana, nyuma yo kugongwa n’imodoka ya Fuso yavaga mu Murenge wa Ngarama yerekeza mu Murenge wa Kabarore mu Karere ka Gatsibo. https://imirasiretv.com/rib-yafunze-umusaza-wimyaka-65-wagerageje-kwitwikira-mu-inzu-ye-agacikira-mu-idirishya/

 

Iyi mpanuka yabaye mu ijoro ryo ku wa 09 Ukwakira 2024, ubwo iyi Fuso yari igeze mu Murenge wa Gatsibo mu Kagari ka Nyabicwamba mu Mudugudu wa Gatungo ikagonga abo bantu batatu bari bari gutaha, ndetse bikarangira bose bitabye Imana.

 

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Twizeyimana Hamduni, yemeje aya makuru avuga ko uwo mushoferi akigonga abo bantu yahise aburirwa irengereo aza kuboneka mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, gusa ngo bamupimye basanga atari yanyoye inzoga. ati “Iyo mpanuka koko yabaye, yatewe n’uburangare bw’umushoferi yaturutse inyuma y’abantu batatu bose arabagonga.”

 

Akomeza agira ati “Umukecuru w’imyaka 53 yahise yitaba Imana naho umukobwa we w’imyaka 31 n’umwuzukuru we w’amezi atandatu bo bajyanywe kwa kwa muganga hafi aho bahita bitaba Imana nabo. Uwo mushoferi yabanje kubura aza kuboneka mu gitondo cy’uyu munsi.”

 

SP Twizeyimana yakomeje asaba abakoresha umuhanda kwirinda ibisindisha, gukoresha telefone batwaye, uburangare, umuvuduko n’ibindi bibi byose byatuma batubahiriza amategeko y’umuhanda kugira ngo hakomeze kwirinda impanuka nk’izi zateza urupfu. Kuri ubu abishwe n’iyi mpanuka imibiri yabo yajyanywe kwa muganga kugira ngo ikorewe isuzuma mbere yo kuyishyingura mu cyubahiro. https://imirasiretv.com/rib-yafunze-umusaza-wimyaka-65-wagerageje-kwitwikira-mu-inzu-ye-agacikira-mu-idirishya/

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved