Abantu benshi batunguwe n’umwanya igisirikare cya Congo cyashyizweho mu bisirikare bikomeye muri Africa.

Urubuga “Global Fire Power” rwo muri Amerika rutangaza ko igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, FARDC kiza ku mwanya wa munani mu bisirikare bikomeye muri Afurika. Ni nyuma y’uko hatangajwe ibisirikare bikomeye kurusha ibindi muri Africa ndetse hagatangazwa n’ibyo bagenderaho bakora uru rutonde.

Abakora uru rutonde batangaza ko barebera ku ngingo 50 zitandukanye zirimo umubare w’abasirikare igihugu gifite, ingengo y’imari, imyitozo n’ibikoresho bitandukanye. Urutonde rw’uyu mwaka wa 2023 rw’ibihugu bifite igisirikare gikomeye rugaragaza ko rwakozwe ku bihugu bisaga 145. U Rwanda ntirurimo.

Igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyaje ku mwanya wa munani ku Mugabane wa Afurika, kiri no mu ntambara aho Igisirikare cyacyo kiri kurwana n’umutwe wa M23 udasiba kugikubita incuro. Iki Gisirikare ngo ni cyo kiyoboye ibindi mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba kuko RDC ari yo ya mbere mu bihugu bigize EAC, igakurikirwa na Uganda iri no ku mwanya wa 12 muri Afurika, hagakurikiraho Kenya iri ku mwanya wa 13 muri Afurika no ku wa 87 ku Isi, Tanzania ikaza ku mwanya wa 18 muri Afurika ikaba iy’ 101 ku Isi na Sudan y’Epfo iri ku mwanya wa 24 muri ikaba iya 116.

Rugaragaza kandi ko FARDC iri ku mwanya wa 72 ku Isi mu bisirikare bikomeye bidahangarwa n’uwo ari we wese. Global Fire Power igaragaza ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika iza ku mwanya wa mbere mu kugira igisirikare gikomeye, ikurikirwa n’Uburusiya n’Ubushinwa bwa gatatu ku Isi.

Abasesenguzi bavuga ko gushyira Congo kuri uyu mwanya ari nk’ubushinyaguzi mu gihe yananiwe guhashya imitwe yitwaje intwaro yayogoje uburasirazuba no hirya no hino mu gihugu. Hari abavuga ko kuba RD Congo ikoresha ingengo y’imari nini mu gisirikare ntacyo bihindura ku buzima bw’abasirikare kuko amafaranga atikirira mu mifuko y’abakomeye.

Inkuru Wasoma:  Umusore yahindutse inka nyuma yo gusambanya umugore w’abandi. Reba video

Naho Ibihugu nk’u Rwanda n’u Burundi na byo byo muri aka karere ka Afurika y’Iburasirazuba byo ntibiri kuri uru rutonde rw’Ibihugu 145 byakozweho inyigo n’uru rubuga GFP. Gukora uru rutonde bishingira ku ngingo 60 zirimo umubare w’abasirikare bari mu kazi, ubushobozi bw’igisirikare cyo mu mazi, ubushobozi bw’ibikoresho nk’imodoka za gisirikare, umubare w’indege za gisirikare, n’ingengo y’imari ishyirwa mu gisirikare.

Ku mwanya wa mbere ku Isi, hariho Leta Zunze Ubumwe za America, ku mwanya wa kabiri hakaza u Burusiya, bugakurikirwa n’u Bushinwa, hagakurikiraho u Buhindi n’u Bwongereza buza ku mwanya wa gatanu. Mu bintu byatangaje abantu ni uburyo Congo iri mu bibazo yashyizwe muri uwo mwanya, kandi uretse no kuba iri mu bibazo, igihe kinini abasirikare b’iki Gihugu kandi bakunze kugaragara basahura aho baba bagiye kurwana ku buryo n’ibiryo biba biri ku ziko batabisiga, ndetse bakumva urugamba ruhinanye bagafunyamo bagakizwa n’amaguru ntibibuke ko bari bafite n’imbunda bakazisiga zikijyanirwa na M23.

Urutonde rw’abahanzi babiciye bigacika mu gihugu ariko kuri ubu baburiwe irengero.

Inkuru Wasoma:  Miss Muheto yakatiwe

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved