Mu Mudugudu wa Liboyo, uherereye muri Teritwari ya Lubero mu Repubulika ya Demokarasi ya Congo, habereye igitero gikomeye cyagabwe ku birindiro by’inyeshyamba za Wazalendo mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 4 Ukuboza 2025.

Abaturage batuye muri aka gace batangaje ko abantu bitwaje intwaro bataramenyekana ari bo bateye ibyo birindiro. Umwe mu batanze amakuru ku kinyamakuru Kivu Morning Post, utashatse ko amazina ye atangazwa, yavuze ko abantu batatu bo mu mutwe wa UPLC ari bo bahasize ubuzima, ndetse imbunda eshatu zo mu bwoko bwa AK-47 zikajyanwa n’abagabye igitero.

Yagize ati:“Abantu batatu bo mu mutwe wa UPLC bishwe, imbunda eshatu za AK-47 zijyanwa n’abateye, umwirondoro wabo nturamenyekana.”

 

Itangazo ryashyizweho umukono na John Mangaiko, uhagarariye inyeshyamba za UPLC, ryemeje ko koko bagabweho igitero, ariko rivuga ko hapfuye umuntu umwe, ndetse ngo inkambi yabo yatwitswe.

Iryo tangazo rigira riti:“Umwe mu barwanyi bacu ba UPLC yishwe, inkambi iratwikwa.”

 

Amakuru akomeza avuga ko ababateye bakomeje kugenzura ibirindiro bya UPLC muri Liboyo, bituma abaturage bahungira mu bice bya Pawanza na Kambau, aho bumvaga hari ituze kurusha ahandi.

Kugeza kuri ubu, Axe ya Njiapanda–Liboyo–Kambau ni yo nzira rukumbi ibinyura mo ibiribwa bigenewe ibice bya Manguredjipa na Njiapanda, ndetse n’imiryango myinshi y’impunzi ikomeje guhungira mu Mujyi wa Butembo muri Kivu y’Amajyaruguru.

 

Umutwe wa UPLC n’abaturage batuye muri aka gace bakomeje guhangayikishwa n’ibi bikorwa by’umutekano muke bikomeje kwiyongera muri Teritwari ya Lubero, mu gihe inzego z’umutekano za Leta ya Congo zikomeje kutagira icyo zimenyesha ku mikorere y’abateye cyangwa icyo zigamije.