Abantu umunani bamaze kwicwa na Marburg muri Tanzania

Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus yatangaje ko abantu umunani bamaze guhitanwa n’icyorezo cy’indwara y’umuriro mwinshi iterwa n’agakoko ka Marburg muri Tanzania.

Itangazo OMS yasohoye rigaragaza ko mu ntara ya Kagera habonetse ubwandu bwa mbere bikekwa ko ari ubwa Marburg ku wa 10 Mutarama 2025. Abamaze guhitanwa n’iyi ndwara ni umunani, bingana na 89% by’ubwandu bwose.

Kugeza ubu abamaze gupimwa basanganywe iki cyorezo ni icyenda, bagaragaza ibimenyetso birimo kuribwa umutwe bikabije, kugira umuriro mwinshi, kuribwa mu mugongo, kuruka ndetse no kuva amaraso ahantu hose.

Umubare munini w’abishwe n’iyi ndwara n’abayirwaye wiganje mu bakora kwa muganga, ndetse ni bo bafite ibyago byinshi byo kwandura iyi virusi.

Iyi ndwara ikwirakwizwa no gukora ku maraso cyangwa amatembabuzi y’uyirwaye.

Muri Werurwe 2023, icyorezo cya Marburg cyagaragaye mu karere ka Bukoba mu Ntara ya Kagera, gusa cyahamaze amezi abiri gusa

Inkuru Wasoma:  Uwahoze ari umuyobozi muri Amerika yasabye ko Tshisekedi atakwemererwa kurahira

Ubu bwandu bugaragaye muri Tanzania nyuma y’ukwezi OMS itangaje ko icyorezo cya Marburg cyari kimaze iminsi cyaribasiye u Rwanda cyarangiye, ndetse u Rwanda rwakoresheje imbaraga zose ntihagira umuntu ukivana mu gihugu ngo akijyane hanze.

Imibare igaragaza ko mu Rwanda abantu 66 ari bo banduye Marburg, barimo abagera kuri 80% bakora mu nzego z’ubuvuzi, 15 muri bo bakaba ari bo yahitanye, kugeza ubwo inzego z’ubuzima na OMS byemezaga ko yahacitse burundu.

U Rwanda ni cyo gihugu cyapfuyemo abantu bake ugereranyije n’ibindi bihugu iki cyorezo cyagezemo. Igipimo cy’abapfuye mu banduye iki cyorezo mu Rwanda cyari 23%, kiri hasi cyane ugereranyije n’ahandi cyageze muri Afurika.

U Rwanda rwahamije ko uducurama twakomotseho ubwandu bwa Marburg tugiye kujya tugenzurwa hakoreshejwe ikoranabuhanga rya GPS ku buryo aho tuzajya twimukira hose bazajya bahamenya.

Leave a Comment

* Gukoresha aka gasanduku bivuze ko wemeye ko uru rubuga rubika amakuru uduhaye

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved