Abantu umunani barimo umukobwa umwe bafatiwe mu gishanga bakora ibikorwa bihanwa n’amategeko

Ku wa Kane tariki 14 Ukuboza 2023, abantu umunani barimo abasore barindwi n’umukobwa umwe bafatiwe mu cyuho batetse ikiyobyabwenge cya kanyanga mu gishanga kiri mu Mudugudu wa Karisimbi, Akagari ka Kabuga, Umuurenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo.

Aba bantu bafatiwe mu gishanga, bafatanywe Litiro 111 za kanyanga ndetse na Litiro 3 600 z’ibisigazwa byo mu nganda bizwi nka Melase bakoreshaga mu gukora iki kiyobyabwenge. SP Sylvestre Twajamahoro, Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, yavuze ko aba bantu bafashwe nyuma y’uko abaturage babatanzeho amakuru.

Yagize ati “Twateguye umukwabu wo guhagarika ibi bikorwa bitemewe n’amategeko, ni bwo baje gutungurwa basanga bafatiwe mu cyuho batekeye Kanyanga mu gishanga uko bari umunani. Nubwo bose bagenda bahindura amayeri y’uburyo bakora, bagomba kumenya ko amakuru yose azamenyekana ku bufatanye n’abaturage.”

Abafashwe uko ari umunani bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri Sitasiyo ya Rusororo, na ho ibiyobyabwenge bafatanywe byangirizwa mu ruhame nyuma yo gusobanurira abaturage ingaruka zose zabyo ku buzima bwabo.

Inkuru Wasoma:  Abagabo 70 bo mu Rwanda gusa bakurikiranyweho gutera inda abakobwa bakiri bato 8800

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved