Inkoranyamagambo Michaelis iri mu rurimi rw’igi porutigale ikaba imwe mu zikunzwe cyane mu gihugu cya Brazil, yongereye izina ‘Pele’ mu magambo yayo, aho iri zina Pele rya kizigenza mu mupira w’amaguru uherutse kwitaba Imana mu minsi yashize izina rye ryahawe igisobanuro cya ‘kidasanzwe, imbonekarimwe na ntagereranwa muri iyo nkoranyamagambo.
Nyuma y’uko habayeho ikigo cyitiriwe Pele mu kumuzirikana maze abantu barenga 125,000 bagatora izina rye barishyigikira. Ni nyuma y’uko pele yitabye Imana mu mpera z’umwaka wa 2022 afite imyaka 82. Ni we mukinnyi rukumbi watwaye igikombe cy’isi inshuro 3 agafatwa nk’umukinnyi mwiza mu mupira w’amaguru.
Abanditsi b’inkoranyamagambo Michaelis nyuma yo gutangaza ko iri zina rizajyamo mu rurimi rw’igiporutigale, rizajya risomwa gutya: pe lé adj,bishatse kuvuga umuntu cyangwa ikintu kidasanzwe bagendeye ku bikorwa bye, agaciro no kuba nta muntu ugomba kugereranwa na we, iritazirano rya Edson Arantes do Nascimento (1940-2022) ufatwa nk’umukinnyi wihariye, akataraboneka, udasanzwe kandi utagereranywa. Src: Umuryango