Hashize imyaka ikabakaba 15 umwuga wo kogeza umupira w’i Burayi utangiye gukorwa mu Rwanda, kuri ubu abanyamakuru bogeza umupira nibo bakunzwe cyane bitewe n’ubuhanga budasanzwe bashyiramo bigatuma bigarurira imitima ya benshi.

Bamwe mu banyamakuru bo gushimirwa cyane barimo Kazungu Clever akaba ari we munyamakuru wa mbere wogeje umupira w’i Burayi ubwo yakoreraga Contact FM, abandi ni Jean Lambert Gatare, Yves Bucyana, Rutagarama Marcel na Jean Claude Ndengeyingoma aba bagabo bogeje imipira myinshi yo mu Rwanda kuri Radio Rwanda, Rutamu Elie Joe na Rugimbana Theogene na bo ni bamwe mu batumye kogeza umupira bizamuka cyane.

Uyu munsi tugiye kurebera hamwe abanyamakuru 10 ba mbere b’abahanga mu Rwanda bagikora umwuga wo kogeza umupira w’amaguru, ni urutonde twakoze dukurikije amatora yakozwe n’ababakurikirana umunsi ku wundi.

Ibarura IMIRASIRE yakoresheje binyuze ku mbuga nkoranyambaga zayo za Facebook, Twitter na Instagram, ryagaragaje ko abanyamakuru bogeza umupira kuri B&B FM na Radio Rwanda bayoboye abandi mu kwigarurira imitima ya benshi.

Ibitekerezo by’abatoye ariko bigahabwa agaciro ni 251 kuri Instragram, harimo 407 byatanzwe kuri Facebook na 103 byatanzwe kuri Twitter.

Itora ryarebaga abanyamakuru bogeza imipira 15 bakorera ibitangazamakuru bitandukanye byo mu Rwanda.

Dore uko Abanyamakuru bogeza umupira w’amaguru 10 ba mbere batowe kurusha abandi ku Mbuga Nkoranyambaga za IMIRASIRE:

10. Baryinyonza Elie

Uyu munyamakuru uvuka mu Karere ka Kamonyi yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo Radio Rusizi, Flash FM, Radio 10, B&B FM Umwezi na Radio 1 abarizwaho ubu, ni umwe mu bafite impano idashidikanywaho yo kogeza umupira w’amaguru ndetse no gusesengura amakuru y’imikino yo ku Mugabane w’i Burayi, benshi mu bafana be bamukundira ijwi ryiza afite aho akora mu kiganiro Trace Foot gitangira Saa Kumi n’Ebyiri kikageza Saa Mbiri z’ijoro, ubusanzwe ni umufana w’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza.

Baryinyonza Elie ni umunyamakuru ukunzwe kuri Radio 1

9. Mugenzi Faustin

Uyu munyamakuru ukorera Radio 10 mu kiganiro Ten Zone kigaruka ku makuru avugwa ku Mugabane w’i Burayi ndetse rimwe na rimwe ajya akora mu kiganiro Urukiko rw’Imikino, yatangiye gukundwa ubwo yakoreraga Authentic Radio, Contact FM na Radio Isango Star, ni umwe mu banyamakuru bazwiho kogeza umupira neza, akaba asanzwe afana ikipe ya Chelsea yo mu Bwongereza na FC Barcelona muri Espagne.

Mugenzi Faustin bakunze kwita Simbigarukaho

8. Kwizigira Jean Claude Lee

Uyu munyamakuru ufite ubuhanga bwo kogeza umupira w’amaguru mu Rwanda ndetse n’uwo ku Mugabane w’i Burayi, akorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru ‘RBA’ aho ari umuyobozi w’imikino kuri Radio Rwanda, benshi mu bakunzi be bashimangira ko bakunda ubufatanye bwe na Rugangura Axel, ubusanzwe uyu mugabo afana ikipe ya Manchester United na Real Madrid.

Kwizigira Jean Claude ni umwe mu banyamakuru bogeza umupira neza

7. Mahoro Nasri

Uyu munyamakuru ukorera Flash FM, akora ikiganiro The Evening Drive gitambuka kuva Saa Cyenda kikageza Saa Moya z’umugoroba, amaze imyaka irenga itandatu ari mu banyamakuru bakunzwe mu kogeza umupira w’amaguru, asanzwe afana ikipe ya Arsenal na Real Madrid.

Mahoro Frederick wamenyekanye cyane nka Nasri

6. Dushime Nepo

Uyu munyamakuru ukorera Radio 1 mu kiganiro One Sports Show na Trace Foot, yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo Radio Salus, City Radio, na BTN TV, muri iyi minsi akomeje kwigarurira imitima ya benshi bitewe n’amagambo avuga iyo ari kogeza umupira muri ayo magambo harimo ‘mu bicuu’, ‘titiza titiza’ n’andi menshi, ubusanzwe ni umufana wa Manchester United na Real Madrid.

Dushime Nepo ‘Mu bicuu’

5. Nkurunziza Emmanuel ‘Ruvuyanga’

Uyu munyamakuru uvuka i Nyagatare, yatangiye kumenyekana ubwo yakoreraga Radio Huguka, ahava ajya kuri Fine FM ari naho yavuye yerekeza kuri Radio Rwanda, ni umwe mu bakora mu kiganiro Urubuga rw’Imikino ndetse anogeza imipira itandukanye yiganjemo iyo mu Rwanda, benshi mu bamutoye bemeje ko bakunda uburyo yogezamo igitego hagashira igihe kinini, asanzwe afana ikipe ya Arsenal na FC Barcelona.

Nkurunziza Ruvuyanga azwiho kogeza umupira bikanyura amatwi ya benshi

4. Niyibizi Aime

Uyu munyamakuru ukorera Radio Fine FM, yamenyekanye cyane ubwo yakoreraga Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru mu ishami rya Radiyo y’abaturage ya Rusizi, abamutoye bemeje ko bakunda uburyo afite ubushobozi bwo kuyobora ikiganiro neza, gusesengura amakuru y’imikino yo mu Rwanda no ku Isi yose, kogeza umupira ndetse akabikora neza, akora ibiganiro bibiri aribyo Urukiko rw’Ubujurire rw’Imikino na Sports VAR akanogeza imipira, ibi biganiro bikaba ari bimwe mu bikunzwe muri iki gihugu, ubusanzwe ni umufana wa Manchester United na Real Madrid.

Umunyamakuru Niyibizi Aime akomeje gukundwa na benshi nyuma yo kugera i Kigali

3. Hagenimana Benjamin ‘Gicumbi’

Uyu munyamakuru uvuka mu Karere ka Nyamasheke yakoreye ibitangazamakuru birimo Radio Ubuntu butangaje, Radio Ishingiro, Radio 10 na B&B FM Umwezi abarizwaho kuva mu mpeshyi ya 2020, ni umwe mu banyamakuru bakunzwe cyane ndetse banakurikirwa cyane ku Mbuga Nkoranyambaga zirimo Instagram, akora ikiganiro gikomeye cyitwa Sports Bar gitangira Saa Kumi n’Ebyiri kikageza Saa Tatu z’ijoro, afite ubuhanga budasanzwe mu kogeza benshi mu bamutoye bemeje ko bamukundira ko atebya ku buryo kumukurikira uryoherwa cyane, asanzwe afana ikipe ya Arsenal.

Benjamin Gicumbi ubuhanga bwe mu kogeza umupira w’amaguru ntabwo bushidinywaho

2. Uwihanganye Barahira Fuadi

Uyu munyamakuru wa B&B FM Umwezi, amaze imyaka irenga 7 ari umwe mu banyamakuru bari ku gasongero mu gukundwa bitewe n’ubuhanga bukomeye afite mu kogeza umupira w’amaguru no gusesengura amakuru y’imikino ku Mugabane w’i Burayi, akora ikiganiro Sports Bar gikunzwe na benshi, yazanye amagambo menshi azahora yibukirwaho harimo ‘Umunzani’, ‘ibi bintu bifite ba nyirabyo’ n’andi menshi yakunzwe n’abatari bacye.

Umunyamakuru Fuadi Uwihanganye wahoze wiyita Papa w’abatoto agikora kuri Radio 10

1. Rugangura Axel

Muri iki gihe iyo bavuze kogeza umupira w’amaguru umunyamakuru uza mu bwonko bwa benshi ni Rugangura Axel ukorera Radio Rwanda mu kiganiro Urubuga rw’Imikino, uyu mugabo yihariye amajwi menshi bitewe n’ubuhanga afite, uyu munyamakuru afite ijwi rinini rikurura benshi, uretse kuba yogeza umupira w’amaguru bikanyura amatwi ya benshi banamukundira ko asobanukiwe ibintu byinshi harimo n’ibijyanye n’umwuga w’ubuganga kuko iyo asobanura imvune z’abakinnyi abivuga adategwa, mbere yo kugera mu Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru ‘RBA’ yabanje gukorera Radio Authentic, Contact FM na Flash FM, ni umufana wa Chelsea na Real Madrid.

Rugangura Axel ‘Garcon Bombon’ afatwa nk’umwami mu kogeza umupira w’amaguru mu Rwanda ndetse no muri Afurika y’i Burasirazuba ari muri batatu ba mbere

Abo ni abanyamakuru 10 ba mbere b’abahanga mu kogeza umupira w’amaguru mu Rwanda, benshi bamaze imyaka ikabakaba 10 mu mwuga w’itangazamakuru, ni ibyitegererezo ku bana bakiri bato bifuza kuzabasimbura mu myaka iri imbere.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved