Tariki 17 werurwe 2023 ubwo habaga inama nyunguranabitekerezo mu banyamakuru, bamwe mu bakora kuri radio Huguka bagaragaje ko hari abayobozi b’uturere batajya bemera ko abo bakorana batanga amakuru, bakifuza ko baramutse bahawe ubwo burenganzira imikoranire yarushaho kuba myiza.
Ni inama yari yateguwe na komisiyo y’igihugu ya UNESCO hagamijwe kureba imikoranire iri hagati y’abayobozi n’itangazamakuru dore ko abo bakorera ari umwe, umuturage. Ndekezi Jean Pierre utarashatse kuvuga bamwe mu bayobozi b’uturere batemera ko abandi bakorana baganira n’itangazamakuru, yatanze urugero ku kuba hari nk’ikibazo kuri poste de sante yakoze igihe gito igafunga bigatuma abaturage bajya kwivuza kure, wahamagara meya akavuga ko ibibazo bya poste de sante bari kubishyira mu maboko y’abikorera.
Ndekezi yakomeje avuga ko nyamara umuyobozi w’ibitaro by’ako karere aramutse ari we utanze igisubizo dore ko ari na we uba uzi uko abaganga bakora ndetse n’umubare wabo mu karere no mu bigo nderabuzima, bityo umuntu ufite icyo akorera abaturage yagakwiye no gutanga ibisubizo kubyo akora.
Uwitwa Byukusenge yamwunganiye avuga ko nibyo abayobozi b’uturere aba ari abavugizi batwo ariko nanone ntago bagera hose bityo ba tekinisiye baba bazi ibyabereye n’ibikorerwa ahantu runaka kubarusha, kubw’iyo mpamvu bagahawe uburenganzira bwo kuba ari bo babivugaho.
Yatanze urugero ku kuba hari nk’ikiraro cyangiritse kubera imvura, gitifu w’umurenge ari we wagakwiye kubivugaho cyangwa se ushinzwe inyubako mu karere, akavuga n’ibyakorwa, rero akabona ko meya yagasubije nk’ibijyanye n’umutekano, ariko iby’ibiraro n’amateme bikaba byoroshye undi muyobozi akabisubiza.
Yakomeje avuga ko hari igihe umunyamakuru uvugira umuturage agaragaza ikibazo umuyobozi akamurakarira, avuga ko ubundi nta munyamakuru uvuga ahubwoahereza mikoro abaturage bakivugira, kandi ntabe ariwe usubiriza umuyobozi. Umunyamakuru kandi aba umuyoboro uhuza umuturage ufite ikibazo n’umuyobozi ugomba gutanga igisubizo.
Muri iyi nama abayobozi b’uturere bari boherejemo abashinzwe imiyoborere myiza, babyemeje bavuga ko hari abayobozi b’uturere batemera ko hari undi muyobozi ugira icyo avuga kuko ngo avuze ashobora kwirukanwa. Banagaragaje ko hari abanyamakuru bafite ingeso mbi zo gushaka indonke ku bayobozi, cyangwa se bakabatega iminsi,hakaba n’abababaza ibibazo bibagushamo.
Iyi nama yarangiye hemejwe ko hagiye kuba imikoranire ku mpande zombi, kugira ngo imibereho myiza y’abaturage bose bakorera irusheho gutera imbere, ndetse banemeza ko ibitangazamakuru bikorera mu turere byaba mu ihuriro ry’abafatanyabikorwa b’uturere kugira ngo bijye bimenya ibikorwa bibera mu turere n’imbaraga zashyizwe mu gukemura ibibazo abaturage baba bagaragaje nk’uko Kigali today yabitangaje.