banner

Abanyamakuru benshi mu Rwanda babayeho nabi – Depite Mukabarisa

Depite Mukabalisa Germaineyagaragaje ko abanyamakuru benshi mu Rwanda babayeho mubuzima bubi kandi bubagoye  kandi ko  uko imyaka ishira itangazamakuru ry’u Rwanda.

Yabigarutseho mugihe  abadepite bari muri Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore ubwo baganiraga na Minsitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Patrice Mugenzi, ku bibazo biri muri raporo y’Ibikorwa by’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) by’umwaka wa 2023-2024, aho bamubajije ikirimo gukorwa ngo ibibazo biri mu itangazamakuru bikemuke.

Depite Mukabalisa Germaine yagize ati “Ubushakatsi buheruka bwa RMB (Rwanda Media Barometer), bwagaragaje ko abagore bari mu mwuga ari 35,8%. Ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abagore bari mu itangazamukura riri ku rwego rwo hejuru.”

Uwo Mudepite yagaragaje ko uko imyaka ishira itangazamakuru ry’u Rwanda, rirushaho kudindira nyamara izindi nzego zitera imbere.

Ati “Hari ibibazo by’abanyamakuru batagira amasezerano y’akazi, uko imyaka yagiye itambuka nta ntambwe n’imwe itangazamakuru ryigeze ritera ifataka.”

Hon Mukabalisa yavuze ko nk’Abadepite baganiriye n’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC), rukababwira ko hari ibibazo biri mu itangazamakuru rudafitiye ubushobozi bwo kubikemura, ariko ugasanga inzego bireba zabikemura.

Ati “Urwego rw’abanyamakuru bigenzura ntibafite n’imbaraga zo gufunga igitangazamakuru kidakora neza, kuko itegeko ntabwo ribibemerera.”

Depite Mukabarisa yavuze ko abanyamakuru benshi mu Rwanda babayeho nabi, kuko amasezerano y’akazi atubahirizwa cyangwa ugasanga nta n’ayo bafite.

Ati “Mu bibazo byagaragajwe n’ubushakashatsi bwakozwe na RGB, ku gipimo cy’iterambere ry’itangazamakuru mu Rwanda (RMB/2024) bikeneye kwitabwaho, by’umwihariko harimo amikoro adahagije mu bitangazamakuru, ubunyamwuga bwa bamwe mu banyamakuru bukiri hasi, umubare ukiri hasi w’abanyamakuru b’abagore n’imikoreshereze itanoze y’ururimi rw’Ikinyarwanda”.

Iki kibazo cyanagarutsweho na Depite Nabahire Anastase Perezida w’iyi Komisiyo, aho yavuze ko mu biganiro bagiranye na bamwe mu banyamakuru, bagaragaje ko hari ubwo bashobora kugwa mu mutego wa ruswa biturutse ku kuba mu mwuga wabo nta mikoro bagira ahagije.

Ati “Birasaba ko uru rwego rwongererwa ubushobozi, kugira ngo rurusheho gutanga umusaruro mu kubaka Igihugu”.

Hon. Mvano Nsabimana Etienne na we yagize ati “Twaganiriye na RGB na RMC ku bijyanye na politiki y’itangazamakuru, twibazaga ubwinshi bw’ibitangazamakuru bijyaho nta gikurikiranwa.”

Yavuze ko RGB yabwiye Abadepite ko ibijyanye na politiki y’itangazamakuru atari yo bireba.

Inkuru Wasoma:  Kagame yavuze ku mukoresha wa Tshisekedi wakubiswe n’inkuba yumvise ko yabaye Perezida

RGB iti “Dushinzwe guteza imbere itangazamakuru no kuriha inama, ariko ibya politiki yaryo ntabwo uburenganzira tubufite.”

Hon. Mvano yabajije Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu ati “Ubwo nyakubahwa Minisitiri turaza kubibaza ba nde? Itangazamakuru n’urwego ruhari rutagira urwitaho”.

Minisitiri Mugenzi asubiza ibi bibazo yagaragaje ko ubusanzwe, itangazamakuru rirebererwa na RGB.

Ati “Buriya RGB ntabwo itanga raporo muri MINALOC, ni ukuvuga ngo naba nivanze cyane mvuze ngo impe raporo gusa turafatanya. Ariko ubu bufatanye hari aho bugera bukaba bwashobora guteza ukutumvikana, ubwo ndavuga ko nabazwa imikorere ya buri munsi ya RGB wenda nkanayivugira. Ibyo byatuma bavuga bati ko utavugira LODA ko ari yo iri mu nshingano zawe.”

Yavuze ko atasubiriza urwo rwego, cyane ko rutanatanga raporo kuri MINALOC, ariko yizeza ko ubufatanye n’inzego zitandukanye bushobora gufasha mu gutanga umuti kuri ibyo bibazo.

Yakomeje ati “Gahunda y’itangazamakuru, imibereho y’abanyamakuru ni byo koko tuzakomeza gufatanya, kuko ni byo dushinzwe ariko raporo yabo iri ahandi. Nta n’igitangaza kirimo ko nava aha nkavugana na Minisitiri Judith [Minisitiri muri Perezidanse] kugira ngo nibura turebe uko twabiha umurongo.”

Minisitiri Mugenzi Patrice

Minisitiri Mugenzi Patrice

Yongeyeho ati “Icyo mbizeza ni uko atari ikibazo gikomeye, icya ngombwa ni ugushyiraho uburyo bw’ibiganiro n’ubujyanama bwatuma ibibazo bishobora gukemuka. Yaba RGB na MINALOC tuzakorana kugira ngo nibura ibi bibazo mwagaragaje dushobore kubisubiza.”

Raporo ya RGB yagaragaje ko abanyamakuru bangana na 44,5% bahembwa imishahara iri munsi y’ibihumbi 200 Frw ku kwezi, ikagaragaza ko ari amafaranga make adafasha abanyamakuru kuba bakora umwuga wabo neza.

Hagaragajwe kandi ko 42,9% by’ibitangazamakuru ari byo bitanga amasezerano y’akazi ku bakozi babyo, mu gihe 28,6% ari byo bitangira abakozi ubwiteganyirize.

Raporo ya RGB yo mu mwaka wa 2023, yagaragaje ko ibitangazamakuru byo mu Rwanda byose ntaho bifite ho gukorera habyo, kuko 85,7% bikodesha, mu gihe 14,3% bidafite ibiro.

Iyi raporo yagaragaje ko abanyamakuru bagera kuri 78%, bafite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu masomo atandukanye, mu gihe 63,8% ari bo bize itangazamakuru.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops!