Abanyamakuru birukanwe kuri Radio ikomeye hano mu Rwanda bagaragaje akarengane bakorewe.

Abahoze ari abakozi ba Radio Imanzi barasaba ko bakwishyurwa umwenda abayobozi b’iyi radio ubabereyemo, nyuma yo gukora amezi menshibadahembwa kandi mu masezerano bagiranye na radio harimo kujya bahembwa buri kwezi kugeza amasezerano arangiye.

Aba bakozi bavuga ko ibiri gukorwa na radio Imanzi byafatwa nk’ubwambuzi bushukana, kuko usibye kuba ba nyiri radio baranze guha abakozi amafaranga babarimo, ngo nyuma yo guhagarikwa hazanywe abandi bakozi nabo bahabwa amasezerano, babwirwa ko bazahembwa ariko nabo ngo ntakintu bahabwa, ndetse muri bo hakaba hari abahagaritswe hakazanwa abandi.

Umunyamakuru umwe wakoraga kuri iyi radio akahava kubwo kutishyurwa waganiriye na IMIRASIRE TV yadutangarije ko we na bagenzi be bahuje ikibazo nta kindi bifuza uretse kuba bahabwa amafranga bakoreye bigatuma nabo mu buzima bwabo bwa buri munsi bareka kwitwa ba Karyamyenda cyangwa se abambuzi kuko mu gihe cyose batishyurwaga bizezwaga kwishyurwa bigatuma bafata amadeni ahantu hatandukanye ngo babashe kubaho.

Yagize ati “ hari n’abirukanwe mu mazu yabo babagamo kubwo kutishyura”  Iyo ubabajije niba baragerageje kubaza impamvu badahembwa, bakubwira ko ugerageje kubikora afatwa nk’uri kugumura abandi bakozi, kuburyo byanatumye bamwe bahagarikirwa amasezerano bakabasezerera batabahembye.

Kugeza ubu ngo abenshi muri bo batanze amabaruwa yishyuza mu kwezi kw’ukuboza 2022, ariko igisubizo bahawe ni uko bitari kurenza ku wagatanu w’icyumweru bayasabiyemo batayahawe ariko ngo igihe cyarageze baricecekera ntibahabwa amafaranga. Aba banyamakuru bavuga ko bibaza impamvu badahabwa amafranga kandi bafite abafatanyabikorwa babishyura buri kwezi, barimo RIB, MINUBUMWE, BK,Radiant, RSE, Unguka Bank n’abandi, ibi bigatuma babifata nko kudashaka kubishyura nkana.

Mu bahagaritswe hari abari barahawe amasezerano ariko aza guseswa igihe kitageze, abandi bakarwara bagasabwa ibisobanuro ku mpamvu barwaye kandi bo bakavuga ko babimenyeshaga. Uwaganiriye na IMIRASIRE TV yagize ati “ nanjye ndi mubahagarikiwe amasezerano kandi igihe kitageze” yakomeje atubwira ko muri abo harimo n’umukobwa wahagaritswe mu gihe yari yamenyesheje ko ari mu mihango ndetse yarabimenyesheje ariko asubiye mu kazi, bahita bamwirukana, ndetse abandi bagira ibyago byo gupfusha ababyeyi ariko ntibyahabwa agaciro nabyo mu gihe bari bagiye gushyingura bifatwa nko guta akazi.

Inkuru Wasoma:  Umubyinnyi Titi Brown agiye gusubizwa mu nkiko nyuma y'uko agizwe umwere

Uyu munyamakuru yatangarije IMIRASIRE TV ko yagerageje kuvugisha umuyobozi wa radio Imanzi amubaza igihe abakozi bazishyurirwa amusubiza ko nabo bari muri gahunda zo kwishyuza bityo bigoye kumenya umunsi bazishyuriraho abakozi babo, umuyobozi yagize ati “ waramutse neza! Biragoye kumenya umunsi. Nirirwa nishyuza bambwira ejo”.

Uyu munyamakuru yavuze ko icyo gisubizo we na bagenzi be kitajya kimunyura kubera ko ubwo bagiranaga amasezerano na radio Imanzi ntago bari bavuganye ko izajya ibishyura ari uko nayo yishyuwe ahubwo amasezerano yagakwiye gukurikizwa nk’uko bayumvikanye.  Gusa n’ubwo yasubije gutya hari bamwe mu banyamakuru bagerageje kuvugisha umuyobozi wa gahunda za radio Imanzi, ababwira ko kujya kubarega ari ugutuma Radio imenyekana kurushaho, ngo nibashake bajye kuri izo YouTube n’ahandi bashaka. Kugeza ubu aba banyamakuru bakaba baheze mu gihirahiro.

Umwe mu bahanzi ba Urban Boyz yahishuye impamvu baririmbye indirimbo “Ishyamba” bayiririmbiye Muyoboke Alex.

Inkuru Wasoma:  Umukobwa ategekwa gutanga inka ngo abone umugabo. Dore ibyo abakobwa batanga ngo babone abagabo mu turere dutandukanye.

Uyu munyamakuru yatangarije IMIRASIRE TV ko yagerageje kuvugisha umuyobozi wa radio Imanzi amubaza igihe abakozi bazishyurirwa amusubiza ko nabo bari muri gahunda zo kwishyuza bityo bigoye kumenya umunsi bazishyuriraho abakozi babo, umuyobozi yagize ati “ waramutse neza! Biragoye kumenya umunsi. Nirirwa nishyuza bambwira ejo”.

Uyu munyamakuru yavuze ko icyo gisubizo we na bagenzi be kitajya kimunyura kubera ko ubwo bagiranaga amasezerano na radio Imanzi ntago bari bavuganye ko izajya ibishyura ari uko nayo yishyuwe ahubwo amasezerano yagakwiye gukurikizwa nk’uko bayumvikanye.  Gusa n’ubwo yasubije gutya hari bamwe mu banyamakuru bagerageje kuvugisha umuyobozi wa gahunda za radio Imanzi, ababwira ko kujya kubarega ari ugutuma Radio imenyekana kurushaho, ngo nibashake bajye kuri izo YouTube n’ahandi bashaka. Kugeza ubu aba banyamakuru bakaba baheze mu gihirahiro.

Umwe mu bahanzi ba Urban Boyz yahishuye impamvu baririmbye indirimbo “Ishyamba” bayiririmbiye Muyoboke Alex.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved