Kuri uyu wa 16 nzeri 2022 nibwo Bamporiki Edouard yitabye urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge nk’uko twabibagejejeho muri iyi nkuru, aho yari agiye kuburana mu mizi icyaha akurikiranweho cyo kwakira ruswa.

 

Nk’uko bimenyerewe iyo urubanza rutarabera mu muhezo itangazamakuru rihagera kare cyane kugira ngo ribashe gufata amajwi n’amashusho, ariko kuri uyu munsi buri munyamakuru wese wari witabiriye aha ngaha, yakomeje gutegereza ko Bamporiki yaza, birumvikana no kugira ngo barebe uburyo yajemo ariko baraheba.

 

Mu bintu bari bafitiye amatsiko cyane ni ukumenya uburyo arazamo, niba araza nk’umuntu ufunzwe cyangwa se akaza nk’umuntu uturutse mu rugo dore ko ariho afungiwe aho atemerewe kurenga imbibe z’urugo rwe, ariko bagiye gutungurwa batungurwa no kumva urubanza rutangiye, mu kwinjira mur rukiko imbere basanga yagezemo.

Umuhanzikazikazi Bwiza akomeje kuvugwa kubera amashusho ye ari mu busambanyi

 

Nyuma yo gusomerwa ibyaha aregwa ndetse bakamubaza niba yiteguye kuburana, agahakana avuga ko atiteguye kubwo kuba nta mwunganizi mu mategeko afite, urukiko rwamaze gufata umwanzuro w’uko urubanza ruzasubukurwa kuwa 21 nzeri 2022, mu gihe abanyamakuru bageze muri cya gihe cyo kumwitegura ntibyakunda kuko yagiye gusohokera mu muryango ucamo abanyamategeko.

 

Bamutegerereje hanze nabyo ntago byakunze kubera ko asohoka yasohotse yinjira mu modoka yihuta cyane kandi ifite n’ibirahuri by’umukara bigaragaza ko atashakaga kwiyereka itangazamakuru, biza kurangira agiye utyo. REBA VIDEO

Bamporiki Edouard akigera mu rukiko ahise ahindura byose

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved