Abanyarwanda babiri bakurikiranyweho kwica shebuja w’Umugande bakoresheje inyundo

Umugabo witwa Kwizera Désiré n’umugore we Uwingabire Kwizera bakoraga akazi ko mu rugo i Kabale muri Uganda, batawe muri yombi na Polisi y’iki gihugu bakekwaho kwica uwari shebuja bakoresheje inyundo.

 

Ibinyamakuru byo muri Uganda byavuz ko Kwizera na Uwingabire biyemereye ko ari bo bishe uwari umukoresha wabo Geofrey Twinomujuni Ntegyire ku wa Gatanu tariki 31 Gicurasi, bakamwica bakoresheje inyundo.

 

Ubwo habaga ibazwa, uyu mugore n’umugabo bakekwaho ubwicanyi bavuze ko icyatumye bamwica ari uko ngo yabahozaga ku nkeke abatuka. Mu gihe Umuvugizi wa Polisi ya Uganda muri Kisoro, Elly Maate, yabwiye ikinyamakuru the Daily Monitor ko Kwizera na Uwingabire bafatiwe ku mupaka wa Bunagana bashaka gutoroka, kubera amahano bari bamaze gukora.

Inkuru Wasoma:  Abayobozi 8 batawe muri yombi na RIB kubera uburiganya mu bizamini by’akazi

 

Elly Maate yakomeje avuga ko nyuma yo kwica umukoresha wabo, Kwizera n’umugore we bibye igare, ipasi na radiyo byari mu rugo rwa nyakwigendera. Abakekwaho ubwicanyi (Kwizera Désiré na Uwingabire Kwizera) ubu bafungiwe kuri sitasiyo ya police ya Kabale, aho bategereje kuzashyikirizwa ubutabera mu minsi ya vuba.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Email: info@imirasiretv.com

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops! Paji uri gushakisha ntabwo ibashije kuboneka