Abanyarwanda babujijwe kugurisha inyama zitaramara amasaha 24 muri firigo banabwirwa ibyiza byo kurya inyama zikonjeshejwe, abatifashije bagaragaza imbogamizi

Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Ubugenzuzi bw’Ubuziranenge, Ihiganwa no kurengera Umuguzi (RICA) rwatangaje ko nta bagiro na rimwe ryo mu gihugu rizongera kujya riha abacuruza inyama zitamaze amasaha 24 muri Firigo nyuma yo kubagwa. Iyi myanzuro iratangira gushyirwa mu bikorwa guhera kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Werurwe 2023.  Abana bagera kuri miliyoni 8 baburirwa irengero buri mwaka

Iki cyemezo cya RICA cy’uko amabagiro azajya atanga inyama z’inka, ihene, intama n’ingurube bimaze amasaha 24 muri firigo, igifashe mu rwego rwo guhashya indwara y’ubuganga yibasiye amatungo no kugira ngo abaturage bakomeze guhabwa inyama zujuje ubuziranenge. IGIHE dukesha iyi nkuru yatembereye mu bice bitandukanye iganira n’abakunzi b’inyama n’abazicuruza, bavuga ko iki cyemezo ari cyiza ariko bafite impungenge z’uko inyama zizabura ku masoko bitewe n’uko ibyuma bizikonjesha bikiri bike.

Nayigiziki Celestini yagize ati “Urumva ni byiza ariko ikibazo ni uko inyama zigiye guhenda tukazibura zikajya ziribwa gusa n’abaherwe; ikindi nkanjye rwose sinkubeshye sinkunda inyama yaraye n’iyo ngiye kuyigura nyikoraho nkabanza nkumva niba ikonje, iyo nsanze yaraye ndayireka.” Abacuruza inyama bavuga ko bahangayikishijwe cyane n’uko iyo bagiye kurangura inyama zakonjeshejwe bahendwa kuko ku kiro kimwe hiyongeraho amafaranga 500.

Uwitwa Gasore Jean Bosco yagize ati “Natwe inyama zaraye muri firigo kuri twe nizo nziza kandi ni zo tuba dushaka ariko kubera ububiko bw’inyama ari bukeya babika inyama nkeya twajya kuzireba tugiye kuzirangura tugasanga ku kilo bongeyeho amafaranga 500 ugasanga ni imbogamizi kuri twe.” Yakomeje avuga ko RICA yari gufata iki cyemezo imaze kubona ko hari ububiko bukonjesha inyama buhagije cyane cyane ko abacuruza inyama muri Kigali baba bakeneye inka ziri hagati ya 300 na 400 mu gihe ububiko buhari bufite ubushobozi bwo kubika izigera ku 150 gusa.

Inkuru Wasoma:  Rulindo: RIB yafunze Gitifu umaze iminsi avugwa mu makimbirane na Meya

Umukozi Ushinzwe kwandika no gutanga impushya ku bikorwa by’Ubucuruzi bigengwa na RICA, Gaspard Simbarikure, na we yemeza ko ku kilo cy’icyama zakonjeshejwe haziyongeraho amafaranga 500 ariko ashimangira ko zitazabura ku isoko. Yagize ati “ Ku bijyanye n’ibura ry’inyama ku masoko ntabwo zizabura kuko ni ikintu abafite amabagiro biteguye kubera ko twaganiriye na bo kandi na bo izo mpungenge babanje kuzigira ariko twungurana ibitekerezo by’uburyo bagomba kubyitegura ndetse kuri uyu munsi twari twabasabye ko babaga amatungo akubye kabiri ayo bari basanzwe babaga kugira ngo babone izo batanga none n’izo bazatanga ku wa Gatatu.”

Yakomeje avuga ko RICA yashyizeho aya mategeko kubera ko biri mu nshingano zayo. Ati “Twabikoze kuko biri mu nshingano dusanzwe dufite zo kureba niba amabwiriza n’amategeko ariho agenga ubucuruzi bw’inyama yubahirizwa kandi uretse amabwiriza ngengamikorere yashyizweho mu mwaka wa 2022, guhera muri Gicurasi hari hasanzwe hariho iteka rya minisitiri ryo muri 2010 byose bivugwa ko inyama zigomba gucuruzwa zikonjeshejwe.”

UBWIZA BW’INYAMA ZIKONJESHEJWE NI UBUHE? Gaspard Simbarikure, yemeza ko inyama zakonjeshejwe ari nziza ndetse ziryoha kurusha izatarakonjeshejwe. Ati “Uretse kuba ari amabwiriza yo kubanza gukonjesha inyama amasaha 24 hari n’ibyiza byo kurya inyama zakonjeshejwe kuko mu rwego rwo gukomeza guhashya indwara y’ubuganga, FAO yatanze umurongo ivuga ko iyo inyama zimaze amasaha 24 mu bukonje byica virusi itera iyo ndwara.”

Yongeyeho ko uretse kuba ubwo bukonje bwica iyo virusi bunongera ubwiza n’ubuziranenge bw’inyama n’uburyohe bwazo zikanoroha kuko zidakomeza guta amazi yazo ari na yo agize uburyohe bwazo. Yakomeje amara impungenge abantu bakeka ko inyama zikonje zitaryoha anashimangira ko uzazirya atazongera kurya na rimwe inyama zishyushye. Imibare y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzuzi bw’Ubuziranenge, Ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi igaragaza ko mu gihugu hose hari imodoka 54 zikonjesha zitwara inyama, zamaze kwandikwa no guhabwa ibyangombwa.

Inkuru Wasoma:  Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu yatanze igisubizo ku kujyana abazunguzayi mu bigo by’inzererezi

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved