Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare, NISR, cyatangaje ko Abanyarwanda bageze kuri miliyoni 14,1 bavuye kuri miliyoni 13,2 bariho mu 2022, ubwo hakorwaga Ibarura rusange ry’Abaturage n’Imiturire rya Gatanu.

 

 

Byatangajwe kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Nyakanga 2025, mu gihe u Rwanda rwifatanyije n’Isi kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abaturage.

Mu butumwa NISR yashyize ku rubuga rwayo rwa X, yagize iti: “Uyu munsi turizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abaturage, twishimira ko u Rwanda rufite abaturage bagera kuri miliyoni 14.1, bakaba ari umutungo ukomeye cyane w’igihugu.

 

 

Ni abaturage bafite imbaraga, cyane cyane urubyiruko, ari na rwo musingi ukomeye w’iterambere, guhanga udushya no kwihanganira ibihe bigoye. Umunsi mwiza w’Abaturage!”

 

 

Mu 1966, abaturarwanda bageraga kuri miliyoni eshatu. Mu 1988 u Rwanda rwari rutuwe n’abaturage miliyoni esheshatu, mu gihe mu mwaka wa 2017 rwari rutuwe n’abasaga miliyoni 12.

 

 

Ibipimo by’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, mu 2018 byagaragazaga ko umubare w’Abanyarwanda wari uri kuri miliyoni 11.8. Icyo gihe, abasesenguzi bavuze ko uyu mubare ushobora kwiyongera ukagera kuri miliyoni zisaga 21 mu 2041.

 

 

Umunsi Mpuzamahanga w’Abaturage ni umunsi wizihizwa buri mwaka ku itariki ya 11 Nyakanga, ugamije gukangura isi yose ku bibazo birebana n’imibereho n’umubare w’abaturage. Wemejwe bwa mbere mu 1989 n’Inama y’Ubutegetsi y’Ikigega cy’Iterambere cy’Umuryango w’Abibumbye (UNDP).

 

 

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti: “Guhugura urubyiruko kugira ngo rubashe kwihitiramo imiryango rushaka mu isi irangwa n’uburinganire n’icyizere.”

 

 

Iyi nsanganyamatsiko ishimangira isezerano ryafatiwe mu Nama Mpuzamahanga yiga ku Baturage n’Iterambere yo mu 1994, ryemezaga ko buri muntu afite uburenganzira bwo guhitamo no gufata ibyemezo bishingiye ku makuru yizewe ku buzima bwe n’ahazaza he.

 

 

Mu gihe u Rwanda rwifatanya n’Isi kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abaturage, NISR yatangaje ko Abanyarwanda bageze kuri miliyoni 14.1